Connect with us

Basketball

Kigali Arena yahinduriwe izina ku kayabo k’amafaranga

Inyubako yari izwi kw’izina rya Kigali Arena iherereye mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yahinduriwe izina yitwa BK Arena. 

Ibi byabaye uyu munsi tariki  ya 24 Gicurasi 2024, Ubwo sosiyete yitwa QA Venue Solutions yari ifite inshingano zo kuyobora iyo nyubako yasinye amasezerano na Banki ya BK mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere mu gaciro k’amafaranga angana na miliyari 7 z’amanyarwanda.

Umuyobozi wa BK ya Kigali Dr Karusisi,  Aganira n’itanagazamakuru yavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko ahanini bashaka gukomeza kwitegereza urubyiruko kuri arirwo Rwanda rw’ejo, yavuze ko kandi bazanye uburyo bushya aho wagura ikarita yawe njyendanwa ukaba washyiraho amafaranga wakoresha mu buryo buzwi nka “Prepaid”.

“BK turifuza kwegera urubyiruko, Niyo mpamvu twazanye ikarita yo kuba wagura amatike mu gihe habaye ikirori runaka”.

Tubutseko iyo nyubako  yakira abantu ibihumbi 10 bose bicaye neza, Kandi yatashwye ku mugaragaro mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Kanama tariki ya 9.

Iyo nyumabako ya Kigali Arena kuri ubu irimo kuberamo imikino ya Basketball Africa League (BAL), Kandi yagiye yakira n’ibindi birori bikomeye mu myaka 2 n’igice imaze yubatswe.

Harimo ibitaramo nka Kwita Izina 2019, East African Party, Imikino y’igikombe cy’ Afurika muri Basketball na Volleyball. N’ibindi byinshi byabereyemo.

Kuva uyu munsi tariki ya 24 Gicurasi 2022, Kigali Arena izajya yitwa BK Arena.

1 Comment

1 Comment

  1. Create Personal Account

    February 14, 2024 at 6:19 pm

    Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks! https://accounts.binance.com/en/register?ref=V2H9AFPY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Basketball


P