Connect with us

Football

APR FC yahagaritse abafana bayo

Ubuyobozi  bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika Itsinda ry’abafana bibumbiye muri Intare za APR FC Funclub kubera amagambo atari meza babwiye umutoza Adil Mohammed.

Byabaye tariki 1 Gicurasi 2022 ubwo APR FC yari imaze gutsinda  Etoile de l’Est ibitego 3-1 muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ubwo uyu mukino wari urangiye bamwe mu bafana  APR FC bahuriye muri Funclub Intare za APR FC babwiye umutoza Adil Mohammed ko n’ubwo atsinda ariko akina umupira udashimishije, uyu mutoza abasubiza ko byatewe n’uko yateguraga umukino wa Marines FC wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro.

Ubuyobozi bwa APR FC bukimara kubona iki gikorwa kitari cyiza bwahise bufata umwanzuro wo guhagarika Itsinda rya Funclub Intare za APR FC kutazongera kumanika ibitambaro byayo (Banderole) muri Stade, ubwo iyi kipe izajya iba yakiriye mu rugo kugeza igihe kitazwi.

APR FC kugeza kuri ubu hari amakuru avuga ko babujije abakunzi b’iyi kipe kumvikana mu itangazamakuru kugeza ubwo bazahabwa uburenganzira.

Adil Muhamed utoza iyi kipe nawe akaba yari yaravuze ko atazongera kuvugana n’itangazamakuru ariko kugeza ubu yemeye kuvugisha itangazamakuru.

Muri uyu mwaka w’imikino kuva watangira ntabwo yigize ikina umupira ushimisha abantu ndetse n’abakunzi bayo, nubwo idakina umupira ushimisha abafana bayo ariko bayoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, bafite n’amahirwe yo gutwara igikombe cy’Amahoro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P