Connect with us

Volleyball

Jado Castar yeguye muri FRVB

Bagirishya Jean de Diue  (Jado Castar) wari Visi Perezida wa kabiri mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yamaze kwegura ku nshingano ze yari amazemo umwaka umwe.

Tariki ya 21 Gicurasi 2021 , nibwo hatowe komite nshya ya FRVB yasize Ngarambe Raphael ari we utorewe kuyobora iri shyirahamwe, ni mu gihe umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu[Jado Castar] yabaye visi perezida wa kabiri.

Mu gihe u Rwanda rwakiraga imikino y’igikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore Bagirishya yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza ryakozwe rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball .

Tariki 13 Ukwakira 2021 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwakatiye Jado Castar igifungo cy’imyaka ibiri, nyuma yo kujurira, tariki 07/03/2022 Urukiko rw’ubujurire rwamugabanyirije ibihano biva ku myaka ibiri bishyirwa ku mezi umunani.

Nyuma yo gufungurwa Jado Castar akomeza akazi ke ariko yaje kwandikira Perezida FRVB amumenyesha ko yeguye ku nshingano yari afite.

Impamvu yeguye ni uko uyu mugabo afite ikibazo cy’ihahamuka mu ibijyanye ni nyandiko nk’uko yabitangaje mu kiganiro cy’imikino kuri B&B FM Umwezi.

Jado CASTAR (@jadocastar) / Twitter

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Volleyball


P