Connect with us

Football

Umweyo muri Rayon Sports urakomeje

Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bazatandukana nayo , bamwe muri bo bamaze kumenyekana hari na barutahizamu bayo babiri.

Icyumweru gishize nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko hari abakinnyi bane ba Rayon Sports bamaze kwirukanwa n’umutoza wa Rayon Sports barimo Mushimiyimana Muhamed, Mannace Matatu,  Ndikumana Tresor na Bukuru Christophe.

Kugeza kuri ubu umutoza wa Rayon Sports akaba akomeje kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko hari abandi bakinnyi benshi bagomba kwirukanwa kubera umusaruro mucye .

Amakuru Thedrum.rw yamenye ni uko  abarimo Suleiman Sanogo, Mael Dindjeke na Elumanga baba bamaze kubwirwa n’ubuyobozi kujya gushakira ahandi.

Ibi bikaba bije mbere y’uko shampiyona irangira aho iyi kipe izahita itangira kwerekana abakinnyi bashya yaguze kuko ubu hari abo ngo yamaze kumvikana nabo. Intego ni ugukora Rayon Sports iryana umwaka utaha.

Image

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P