Connect with us

Football

KNC yisubiyeho agarura ikipe ariko we arahira ko atazagaruka ku ikibuga

Nyuma yaho Perezida wa Gasogi United atangarije ko akuye ikipe ye muri Shampiyona kubera ibikorwa biberamo , yamaze kwisubiraho avuga ko ikipe igomba kugaruka ariko we ko atazagaruka ku ikibuga.

Tariki ya 27 Mutarama 2022 , nibwo Rayon Sport yakinnye na Gasogi United ariko umukino urangira Perezida wa Gasogi United avuga ko yimbwe ndetse ikipe ye itazagaruka muri Shampiyona.

KNC yagize ati:”Bimaze kwisubiramo kenshi, mwabonye uko umukino wa Police FC wagenze, mubona uyu mukino n’ibindi, ariko ibi ngibi byari ‘personal’ kuko twavuze ngo perezida wa komisiyo y’abasifuzi yegure, ibi ngibi n’ibyo yakoze, ibi ni ibigaragaza ko federasiyo yuzuyemo amabandi (mafia), umwanda n’ibindi, twebwe dufashe umwanzuro ni nacyo ndangirizaho iyi kipe tuyivanye mu irushanwa.”

Yakomeje agira ti:””Bitewe n’ibibaye uyu munsi, abakinnyi bacu bazakomeza bakore imyitozo, tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzakina ino shampiyona, ntabwo dushobora kugaruka n’ubwo byaba impuhwe z’Imana, kuko ibi ni umwanda, mwabonye umupira twakinnye, mwabonye imbaraga twakoresheje, abasifuzi baje bahawe amabwiriza, ni byo tuvuga nibadakemura iki kibazo hari n’igihe abantu bazarwana hanze y’ikibuga.”

KNC ngo nyuma yo gutandaza aya magambo , yasabwe n’abakunzi ba Gasogi United ko icyemezo yafashe atari icyo ahubwo ko yareka ikipe igakomeza kubaho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P