Connect with us

Football

Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri AS Kigali

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigal, Haruna Niyonzima yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.

Haruna Niyonzima wari warasoje amasezerano tariki ya 28 Kamena 2022 bamaze kwegukana igikombe cy’Amahoro. Haruna Niyonzima yinjiye muri AS Kigali muri 2021 avuye muri Yanga yo muri Tanzania ayisinyira umwaka umwe.

Haruna Niyonzima wafashije AS Kigali gutwara igikombe cy’Amahoro batsinze APR FC igitego 1-0.

Amakuru Thedrum.rw yamenye ni uko Haruna Niyonzima yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali ndetse ahita agirwa na Kapiteni mushya w’iyi kipe.

Haruna akaba ari mu bakinnyi batangiranye imyitozo na AS Kigali barimo kwitegura umukino wa Super Cup ndetse n’imikino ya Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’imikino nyafurika.

Kuri ubu ndigenga, kandi mfite amahitamo ashoboka"-Haruna Niyonzima |  Rwanda Football

 

1 Comment

1 Comment

  1. binance

    March 28, 2024 at 4:06 am

    Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P