Connect with us

Football

Mapinduzi Cup 2024: Ubutumwa bwa Shaiboub mbere yo gukina umukino wa mbere

Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrhman, Ni Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya Sudan, n’Ikpe y’Ingabo z’Igihugu cy’ U Rwanda, APR FC, Nawe ari mu bakinnyi bajyanye n’Ikipe ye, ya APR FC, muri Zanzibar, mu i rushanwa rya Mapinduzi Cup.

APR Fc, Yagiye muri Zanzibar mu Mpera z’Umwaka Wa 2023, Aho imaze yo iminsi 2 gusa. Kuri uyu wa mbere, Tariki ya 1/1/2024, Nibwo APR Fc, Irakina umukino wayo wa mbere n’Ikipe ya Singida yo mu gihugu cya Tanzaniya, Uwo mukino uraza gutangira Saa kumi n’Iminota 15 (16h15′), zo muri Zanzibar na Tanzaniya, mu Rwanda ni Saa Cyenda na Cumi n’itanu (15h15′), Umukino uraza kubera Kuri Stade yitwa AMAAN Stadium.

Shaiboub ari kumwe n’Umutoza wa APR Fc, Thierry Forger, Baganiye n’itangazamukuru, Bavuga uko biteguye iryo rushanwa rya Mpapinduzi Cup, Bagiye gukina ku nshuro ya mbere nk’Ikipe ya APR FC.

Shaiboub, Ati “Mbere na mbere  twishimiye kuba muri bamwe bari muri Mapinduzi Cup, Turi hano kugirango dukomeze gutegura igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda. Ndatekereza aribwo bwa mbere Ikipe zo hanze zigiye gukina iri rushwanwa, Twishimiye  kuba muri bamwe bagize iyi season”.

“Ntabwo aribwo bwa mbere ngiye gukina Mpapinduzi Cup, Ndatekezere ari inshuro ya gatatu, Dufite amahirwe bitari hano mu kiganiro ahubwo mu kibuga, Tuzakora ibishoka byose kugeza ku munota wa nyuma kugirango twitware neza, Dufite amahirwe menshi, Nkuko n’abandi nabo bayafite”.

Tubibutse ko, Ikipe ya APR Fc, iri mu itsinda rya kabiri hamwe n’amakipe nka Jamhuri Sc yo muri Zanzibar, Simba Sc yo muri Tanzaniya, Singinda Bs yo muri Tanzaniya, Ikinamo n’umunyarwanda Meddie Kagere.

Photo IGIHE

1 Comment

1 Comment

  1. Pingback: AMAFOTO: Shaiboub yahembwe, APR Fc itakaza umukino wayo wa mbere muri Mapinduzi Cup 2024 - The Drum

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P