Ikipe ya APR Fc, Yakinaga umukino wayo wa mbere mu i rushanwa rya Mapinduzi Cup 2024, Riri kubera muri Zanzibar, APR Fc yatsinzwe na Singida FG ibitego 3 kuri 1.
APR FC na Singida SD zakiniye kuri Stade yitwa AMAAN Stadium, Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere< Tariki ya 1/1/2024, Aho watangiye Saa Cyenda n’iminota 15 (15h15′) zo mu Rwanda.
Abakinnyi 11 umutoza Thierry Forger, yari yabanje mu kibuga:
Umukino ugitangira Ikipe ya APR Fc, Yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Victor Mbaoma, Yatsinze igitego cyiza cya kufura ku munota wa 2′ w’umukino nyuma y’ikosa ryari rikorewe, Mugisha Gilbert.
Igice cya mbere kigiye kurangira, Ikipe ya Singida nayo yahise iibona igitego cyo kwishyura kuri Penaliti yatsinzwe na Elvis Rupia. Ni nako igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1 kuri 1.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Singida wabonaga ko iri kwiharira umukino, yaje gushyiramo abakinnyi bashya harimo umunyarwanda Meddie Kagere, Aho byaje kubahira ku munota wa 76′ Chwukwu yaje gutsinda igitego cya 2 cya Singida FG. Ku munota wa 86′ Kazadi wa Singinda FG yaje gufasha ikipe ye gutsinda igitego cya 3. Umukino uza kurangira ari ibitego 3 kuri 1.
Nyuma y’Umukino, Umunya- Sudan, Sharaf Eldin Shaiboub Eldin Ali Abderlhaman, yahawe igihembo cya Fair Play muri uwo mukino, ahabwa amashiringi ya Tanzaniya ibihumbi 200,000 TZS, Angana n’ibihumbi 100,068 Frw.
Ikipe ya APR Fc, iri mu itsinda rya B aho iri kumwe n’Ikipe ya Simba Sc na JKU, N’Ikipe ya Singinda FD. Iyo mikino yatangiye Tariki, ya 28/Ukuboza/2023 aho isasozwa Tariki, ya 13/Mutarama/2024.
Victor Mbaoma, yishimira igitego rukumbi cya kufura, APR Fc yabonye muri uwo mukino.