Connect with us

Athletism

Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Saudi Arabia

Hakizimana Muhadjili yamaze kumvikana na Al-Kholood yo mu kiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, ku masezerano y’imyaka ibiri, nkuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabyemeje ku wa Gatandatu.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko, yifuzwaga n’amakipe atandukanye nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na Police FC, harimo Rayon Sport yamwifuzaga bikomeye cyane ariko bikaza kurangira atayerekejemo.

“Ku bafana mwese, nishimiye kuza muri Al-Kholood,” Hakizimana aganira na website y’ikipe. “Turabategereje kugira ngo mudushyigikire mu mwaka w’imikino utaha, tugere ku nsinzi hamwe.

“Dufite ibigeragezo byinshi imbere, kandi muzi imbaraga ubuyobozi bw’ikipe buri gukoresha kugira ngo bubashimishe. Iki gihe kigura n’igurishwa ni kirangira tugatangira shampiyona byose bizaba biri mu biganza byacu nk’abakinnyi namwe abafana mudushyigikiye. Nshishikajwe no guhura na mwe.

“Ndashimira ubuyobozi bw’ikipe n’abafana bayo ku bunyamwuga neretswe kuva ku ntangiro z’ibiganiro, bitamaze igihe kinini. Mbifurije amahirwe mwese, Forza Alkolood.”

Biteganyijwe ko tariki ya 7 Nyakanga aribwo Hakizimana Muhadjili azerekeza muri Saudi Arabia kurangizanya niyi kipe, ubundi akerekwa abafana nk’umukinnyi wabo mushya.

Hakizimana Muhadjiri yatsinze ibitego bitandatu muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino ushize.

1 Comment

1 Comment

  1. Создать личный аккаунт

    January 12, 2024 at 2:53 am

    I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article. https://www.binance.info/ru-UA/join?ref=RQUR4BEO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Athletism


P