Connect with us

Football

Willy Esombe Onana ahaye amanota 3 Rayon Sports, APR Fc igwa miswi

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomezaga aho yari igeze ku munsi wa cumi wayo. Yasize ikipe ya Kiyovu ikiyoboye urutonde nubwo itarakina yo.

Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Police Fc kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa.

Ku munota wa 74′ nibwo Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Onana Willy Esombe umunya Cameron ukinira iyo kipe ya Rayon Sports, Aho yahise yuzuza igitego cye cya 6 muri shampiyona.

Indi mikino yari itegerejwe na benshi harimo ikipe ya APR Fc yari yagiye mu karere ka Ngona gukina na Etoile De L’Est aho, Iyo kipe y’ingabo z’igihugu ntabwo yari yorohewe kuko ikipe ya Etoile De L’Est yatangite ibatsinda ibitego 2 mu minota 15 ibanza y’umukino.

Rutahizamu Mugunga Yves na Bizimana Yannick nibo baje kurokora ikipe ya APR Fc, Ikomeza agahigo kayo ko kumara imyaka hafi 3 itaratsindwa muri shampiyona y’u Rwanda.

Indi mikino yabaye ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinze ikipe ya Gorilla Fc igitego 1 ku busa naho ikipe ya Musanze Fc inyagira ikipe ya Marinnes ibitego 5 kuri kimwe, Etincelles itsinda Gicumbi Fc ibitego 2 ku busa.

Muri rusange ikipe ya Kiyovu Sports niyo iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20 aho ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 18 naho ikipe ya APR Fc iba iya 3 n’amanota 17.

Amashusho y’igitego cya Onana Willy Esombe; 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P