Connect with us

Other Sports

Mugisha Moise yatwaye Tour du Cameroon (Amafoto)

Mugisha Moise wa Team Rwanda yatwaye Tour du Cameroon ya 2022, nyuma kwitwara neza mu minsi ibiri ya nyuma.

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022 nibwo Umunyarwanda @MugishaMoise4 ukinira Protouch Team    yo muri Afrika y’Epfo yatwaye irushanwa rya Tour du Cameroon yari yabiriye ari muri Team Rwanda.

Mugisha Moise yatwaye iri rushanwa akoresheje amasaha 26h34’24”.

Ni rushanwa ryatangiye tariki ya 4-12 Kamena 2022, aho Team Rwanda yari ihagarariwe na Mugisha Moïse, Munyaneza Didier, Nzafashwanayo Jean Claude, Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric na Tuyizere Etienne.

Tour du Cameroun yatangiye mu 2003 kuri ubu iracyari ku gipimo cya 2.2 nk’uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ibigena.

Mu mwaka wa 2021, iri siganwa mpuzamahanga ryakinwaga ku nshuro ya 17 kuri ubu ikaba ari inshuro ya 18.

Image

Uko abakinnyi bose bitwaye muri iri rushanwa

Uko abandi banyarwanda bitwaye :7. Munyaneza Didier 12. Muhoza Eric 25. Nzafashwanayo JC 27. Niyonkuru Samuel 33. Tuyizere Etienne.

Image

Mugisha Moise watwaye irushanwa

Image

 

Image

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Other Sports


P