Connect with us

Other Sports

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Golf igiye kwerekeza muri Ethiopia

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Golf, Igiye kwerekeza muri Ethiopia mu  gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cya Golf, “Africa Region 4 Championship 2023”.

Iyo mikino izabera Addis Ababa mu murwa mukuru w’Igihugu cya Ethiopia, Kuva Tariki ya 6 Kamena kugeza,  Tariki ya 10 Kamena 2023.

Amakipe y’Ibihugu azitabira iryo rushanwa ni Ethiopia, Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izahagurukana n’abakinnyi 4 aribo Dusabe Felix ari nawe Kapiteni w’ikipe y’Igihugu izakina iyo mikino, Niyonkuru Alain, Hitayezu Jean D’amour na Rutayisire Emmanuel.

Buri gihugu kitabiriye iyo mikino kizana abakinnyi 4, Ari nabo baba bagize ikipe muri rusange ya Golf.

Biteganyijwe ko iyo kipe izahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya kabiri Kamena 2023.

Ikipe y’Igihugu ya Golf y’abakinnyi 4 bagiye kwerekeza muri Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya Golf.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Other Sports


P