Connect with us

Volleyball

GMT: REG VC yihimuye kuri Gisagara VC , RRA bikomeje kwanga

REG Volleyball Club yatwaye irushanwa rya Genocide Memorial Tournament nyuma yo gutsinda Gisagara Volleyball Club ku mukino wa nyuma.

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu karere ka Huye na Gisagara   habereye imikino yo kwibuka Abakinnyi, abatoza, Abayobozi n’amakunzi b’umukino wa Volleyball bazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni imikino ngaruka mwaka itegurwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda FRVB,iryu uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 21,12 mu bagabo ni 9 mu bari n’abategarugori.

Abagabo Abagore
GISAGARA RRA
REG APR
APR UVC
KIREHE RUHANGO
IPRC NGOMA GS ST JOSEPH KABGAYI
IPRC MUSANZE IPRC KIGALI
CXR IPRC HUYE
GITISI TVET ST BERNADETTE KAMONYI
GSOB UR GIKONDO
PSVF  
ST JOSEPH KABGAYI  
UR CMHS  

Yashyizwe mu matsinda akurikira

# POOL A POOL B POOL C POOL D
1 GISAGARA REG APR IPRC NGOMA
2 KIREHE CXR IPRC MUSANZE UR CMHS
3 GITISI TVET GSOB ST JOSEPH PSVF
# POOL A POOL B POOL C
1 RRA APR UVC
2 ST JOSPH RUHANGO IPRC HUYE
3 IPRC KIGALI UR GIKONDO ST BERNADETTE

 

Imikino yo mutsinda yakinwe ku wa gatandatu, aho Gisagara Volleyball Club , APR FC Vc, REG VC na Kirehe VC ari bageze mu 1/2.

Gisagara Volley Club yageze ku mukino nyuma itsinze APR VC amaseti 3-1, naho REG VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kirehe amaseti 3-1.

Mu bakobwa RRA yageze ku mukino nyuma yo gutsinda UVC naho APR WVC yageze ku mukino wa nyuma itsinze IPRC Kigali.

Umukino wa nyuma mu bagore RRA yongeye gutsindwa na APR  WVC kuri Seoul.

Mu bagabo Gisagara Volleyball yatsinzwe na REG nayo kuri Seoul nyuma yo kunganya amaseti 2-2.

Image

REG VC yatwaye irushanwa rya GMT

Dore abakinnyi bitwaye neza

Abagore

Best Server : Bayija Yvonne (APR VC)
Best Receiver: Munezero Valentine (APR VC)
Best Setter: Akimanazinye Ernestine (RRA VC)
Best Blocker: Uwiringiyimana Albertine (APR VC)
Best Attacker: Yankurije Françoise (APR VC)
Best Libero : Uzamukunda Fillette (RRA VC)
MVP: Nzamukosha Olive (RRA VC)
Abagabo
Best Server : Muvara Ronald (Gisagara VC)
Best Receiver: Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara VC)
Best Setter: Mahoro Yvan (REG VC)
Best Blocker: Mbonigaba Vincent (APR VC)
Best Attacker: Okello Daudi (REG VC)
Best Libero : Rwigema Simon (REG VC)
MVP: Okello Daudi (REG VC)

Umwaka ushize mubagabo iri rushanwa ryari ryegukanywe na Gisagara vc naho mubagore ryegukanywe na RRA.

Image

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Volleyball


P