Connect with us

Football

Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu, Perezida avuga ko haza nundi mukinnyi vuba

Rayon Sports FC yamaze gutangaza ko yasinyishije Rutahizamu mpuzamahanga w’Umugande witwa  Musa Esenu , yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Tariki ya 26 Mutarama 2022, nibwo Rayon Sports yasinyishije rutahizamu witwa Musa Esenu wari waraye ageze mu Rwanda avuye muri Uganda mu ikipe ya Bull FC.

Musa Esenu nyuma yo gusinyira Rayon Sports yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ikipe yitware neza, “Niteguye kubana nka nakora n’abatoza n’abakinnyi, ngiye kongeramo imbaraga zange , nzakora ibishoboka byose tsinde ibitego muri Rayon Sport igere kurundi rwego.” Musa Esenu aganira na Rayon Sports TV.

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 akaba yari afite ibitego 8 muri shampiyona ya Uganda ,akaba ageje gukinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri.

Muri uyu muhango kandi Perezida wa Rayon Sports yavuze hari undi mukinnyi bamaze kumvikana ndetse n’umutoza igisigaye bombi bakaba bari hafi gusinya amasezerano.

Rayon Sports mu bakinnyi 2 yari yemerewe kongeramo imaze gusinyisha umukinnyi umwe ariko kandi FERWAFA yababwiyeko bemerewe kongera abandi bakinnyi kubera Covid-19.

Image

Perezida wa Rayon Sports ari kumwe na Musa Esenu 

Image

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P