Connect with us

Football

Umutoza w’Amavubi abakinnyi 2 yashimye uko bitwara nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo

U Rwanda, rwakiniga umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda atsinze ibitego 2 ku busa Bafana Bafana y’Afurika y’Epfo.

Umukino watangiye saa cyenda n’igice kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Aho wari uyobowe n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Misiri.

Amavubi mukibuga yari yabanje abakinnyi 11 bakurikira;

Ntwari Fiacre, Ombarenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”, Mutsinzi Ange “Jimmy”, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier “Sefu”, Djihad Bizimana “Djidour”, Muhire Kevin “Rooney”, Mugisha Gilbert “Barafinda”, Nshuti Innocent, Byiringiro Lague.

Umukino watangiye nyuma ho gato y’imvura yari imaze kugwa, Mu Karere ka Huye.

U Rwanda, rwatangiye umukino rwataka cyane izamu rya Afurika y’Epfo, Ku munota wa 12′ rutahizamu mpuzamahanga w’umunyarwanda Nshuti Innocent, Byaje kumukundira afungura amazamu.

Ku munota wa 25′, Mugisha Gilbert bakunze kwita “Barafinda”, Nawe yaje gufasha ikipe y’Igihugu, Amavubi gutsinda igitego cya kabiri, Igice cya mbere kirangira ari ibyo bitego bibiri ku busa, Ari nako umukino waje kurangira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Umudage Frank Torsten Spittler, yabwiye abanyamakuru abakinnyi amaze gushimishwa n’imyitwarire yabo;

Umutoza Frank Torsten “Kapiteni Djihad n’umukinnyi umfasha kuganiriza bagenzi be, hanze y’ikibuga no mu kibuga abumvisha kudacika intege, Aramfasha cyane, Umukinnyi Fiacre nawe nta cika intege, Ubona ko afite imyumvire yo kurwana cyane hamwe n’ishyaka.

Umutoza yakomeje avuga ko muri rusange ashima abakinnyi be ndetse na Nshuti Innocent, abantu benshi batumvaga uburyo akinishwa ariko nawe akaba yabafashije kubona umusaruro.

U Rwanda kuri ubu rufite amanota 4, aho ruyoboye itsinda rya C n’ibitego 2, Ruzigamye.

Mu itsinda amavubi ari kumwe na Nigeria, South Africa, Lesotho, Benin.

Bivuzeko u Rwanda rugiye gusoza umwaka wa 2023, ruyoboye itsinda kugeza umwaka utaha wa 2024, Mu kwezi kwa 3. Ubwo hazaba hakinywa imikino y’umunsi wa 3.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P