Connect with us

Football

Jimmy Gatete yahishuye igitego yatsinze gihora kimunezaza cyane iyo akibutse

Rutahizamu Jimmy Gatete wamenyekanye mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko kubyo yagiye akora mu kibuga, Yatangaje byinshi mu buzima bwe nyuma y’imyaka 11 aretse gukina umupira w’amaguru nkuwa bigize umwuga.

Jimmy Gatete amakuru atugeraho yemeza ko asigaye aba muri leta zunze ubumwe z’amerika, Aho abana n’umugore we n’abana babiri.

Jimmy Gatete aganira na BB Fm Umwezi yavuze byinshi mu buzima abayemo uyu munsi ndetse n’igihe yakinaga umupira w’amaguru by’umwihariko agaruka ku mateka yakoreye mw’ikipe y’igihugu amavubi benshi ba mumenyeyeho.

Jimmy Gatete yatangiye avuga ko azagaruka vuba aha mu mupira ariko ntabwo azagaruka nk’umutoza nkuko benshi ba bicyekaga nkuko bagenzi bakinanye uyu munsi abenshi babaye abatoza, Urugero; Nka Eric Nshimiyimana, Jimmy Umulisa, Karekezi Olivier, Saidi Abed Makasi, Nkunzingoma Ramazani n’abandi bagiye batandukanye.

Yagize ati “Nigeze kugira amahirwe yo kujya kwiga mu budage, Mfite Lisence B (Mu butoza), Icyo gihe hari gahunda nagombaga gukomeza nkabona Lisence A yashoboraga kunyemera kungeza ku nzozi zanjye cyangwa kubona aho natoza heza hisumbuye haba muri Amerika cyangwa ahandi, Ariko ntibyagenze uko byari kugenda nanjye nisanga mu bindi.

“Ariko rero reka mbabwire ukuri, Sinibona ko nzatoza, Simbibona. Ariko ikintu nabizeza, Urabona umupira nawuvukiyemo, narawukinnye, mukuriramo nubu urankurikirana, Ubu ntabwo murimo ariko hari ikintu numva kinsunika gishaka kuwungaruramo njye nibaza ko umunsi umwe nshobora kuwugarukamo.

“Sinzi uburyo nzabigarukamo, Sinzaba umutoza byo, Ariko ndumva nzabigarukamo kuko n’ibintu nkunda nibaza ko nzi, Nibaza mbigarutse mo ntabura icyo mfasha nubwo yaba ikipe yo mu muganda ndumva nzabigarukamo nkayifasha”.

Jimmy Gatete kandi yaje no gukomoza ku bitego bibiri yatsinze ikipe y’igihugu ya Ghana u Rwanda rugakatisha itike ya CAN 2004 bwa mbere, Ndetse n’igitego yatsinze Uganda nyuma yuko bari bamaze kumukomeretsa umutwe ariko akaba ariwo abatsindisha icyo gitego.

“Iyo mikino yombi n’imikino y’amateka n’imikino ivuze ibintu byinshi cyane, Cyane cyane umukino wa Ghana, Urumva ko byari ibindi bindi gutuma tujya muri CAN bwa mbere mu mateka yacu, Urumva ko wari umukino uretse njyewe n’abandi nibaza ko bose bawuhurizaho.

“Uretse ko Uganda hari ibintu byinshi byari byabaye muri uriya mukino, Habaye mo utuntu tw’imvuru duto ariko match ya Ghana niyo navuga ko itari ikomeye mu mukino cyangwa ngo natsinze igitego cyiza cyangwa ngo ni umukino utari ubereye ijisho ariko intego niyo yari ngombwa”.

Jimmy Gatete benshi mu Rwanda bamufata nka rutahizamu w’ibihe byose kuko na nubu usanga ibyo yakoze bikiri umukoro kubandi bakinnyi ba banyarwanda.

Tubibutse ko Jimmy Gatete yasoje umupira w’amaguru 2010, Nyuma yo gukinira amakipe ya hano mu Rwanda harimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports, APR Fc, Police Fc na St George yo muri Ethiopia.

Jimmy Gatete vuba aha ngo aragaruka mu mupira w’amaguru yavukiyemo agakuriramo.

1 Comment

1 Comment

  1. Muhozi

    December 4, 2021 at 12:03 pm

    Salam mugisha , mba mbaye kbx kumakuru ugenda utugezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P