Connect with us

Football

Nyuma yo gusinyisha Pierrot, Rayon Sports itegereje abakinnyi 2 n’umutoza

Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha Kwizera Pierrot amasezerano y’imyaka ibiri. hategerejwe abandi bakinnyi 2 bashya barimo n’umutoza Mukuru.

Rayon Sports yamaze gusinyisha Kwizera Pierrot avuye muri AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri.

Image

Pierrot Kwizera wagarutse muri Rayon Sports

Iyi kipe kandi yamaze kumvikana na Ishimwe Kevin uheruka gutandukana na  Kiyovu Sports,iyi kipe kandi yamaze kumvikana na Bukuru Christophe wari warukanywe na APR FC .

Rayon Sports yisubije igikombe cy'Agaciro - AMAFOTO > Rwanda Magazine

Bukuru Christophe wemeye kugaruka muri Rayon Sports

Rayon Sports yongeye kugarurira icyizere abafana yihererana Mukura - Kigali Today

Ishimwe Kevin yiteguye gutanga ibye muri Rayon

Aba bakinnyi bombi byitezweko basinya amasezerano y’amezi abiri.

Rayon Sports kandi yamaze kumvikana n’umutoza w’umunyabigwi witwa Pedro Emanuel Dos Santos w’imyaka 46 akaba ari umunya-Portugal .

Yatoje amakipe atandukanye arimo FC Porto (Umwungiriza), Al Taawoun, Al Ain n’ayandi arimo Armeria.

Pedro Emanuel - Alchetron, The Free Social Encyclopedia

Pedro Emanuel Dos Santos utegerejwe i Kigali

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P