Connect with us

Football

Ombolenga Fitina mu minsi ye ya nyuma muri APR FC

Myugariro wo kuruhande w’umunyarwanda ukinira APR FC n’Amavubi Ombolenga Fitina mu nzira zimwerekeza hanze y’u Rwanda akajya gukina muri Maroc.

Ombolenga Fitina urimo gusoza amasezerano ya APR FC kuko yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu 2020.

Umutoza Mukuru wa APR FC Muhamed Erradi kuva yagera mu Rwanda akaba yarakomeje gushakira uyu mukinnyi amakipe hanze y’u Rwanda.

Amakuru yamenye  ni uko uyu mwaka w’imikino nugera ku musozo  azahita yerekeza muri Maroc gukina mu ikipe ya FAR Rabat imwifuza bikomeye .

Ombolenga Fitina najya muri FAR Rabat azasangayo abandi banyarwanda barimo manishimwe Emmanuel [Mangwende] na Manzi Thierry.

Mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 Omborenga yagiye kugerageza amahirwe hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, aho yagiye avuye muri Kiyovu Sports ariko ntibyagenda neza agaruka mu Rwanda.

Nyuma yaho Omborenga yahise asinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma na bwo mu mwaka ushize wa 2019 ari kumwe na Emmanuel Imanishimwe berekeje mu gihugu cya BuLgaria, aho byavugwaga ko bagiye gukinira ikipe ya CSKA Sofia ariko na bwo ntibyakunda bagaruka muri APR FC.

Omborenga Fitina ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w

1 Comment

1 Comment

  1. binance

    February 18, 2024 at 5:10 am

    Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me. https://accounts.binance.com/bn/register?ref=IQY5TET4

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P