Connect with us

Football

Inkuru ya Cristiano Ronaldo isobanura igihe yatangiye gufata Sir Alex Ferguson nka Papa wa kabiri

Cristiano Ronaldo ni rutahizamu w’ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu cya Portugal, Afite imyaka 37 y’amavuko.

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi batojwe n’umutoza Sir Alex Ferguson, Wanditse amateka akomeye muri Manchester United kuva mu mwaka wa 1986 ubwo yageraga muri iyo kipe kugeza 2013 ubwo yarekega kuyitoza.

Sir Alex Ferguson afite imyaka 80 y’amavuko kugeza ubu, Niwe mutoza watwaye ibikombe byinshi kuva ruhago yabaho ndetse igihe yatozaga Manchester United wavugako ari nabwo iyo kipe iheruka ibihe byiza bikumbuwe cyane na benshi uyu munsi.

Sir Alex Ferguson mu mwaka wa 2003 nibwo yaguze Cristiano Ronaldo wari uvuye muri Portugal mw’ikipe ya Sporting CP.

Uyu mukinnyi yageze muri Manchester United ari umwana cyane kuko yari afite imyaka 18 y’amavuko, Cristiano Ronaldo yitwaye neza cyane muri iyo kipe ndetse benshi bakurikiraga ruhago icyo gihe bari batangiye kumubonamo umukinnyi ushobora kuzaba igihangange muri ruhago y’Isi nkuko yaje kubigera ho kugeza uyu munsi.

Mu mwaka wa 2004 Papa ubyara Cristiano Ronaldo yaje kurwara cyane, bamujyana mu bitaro.

Cristiano Ronaldo akimenya ko Papa arwaye yasabye uruhushya umutoza we Sir Alex Ferguson ngo ajye ku mureba nyamara we yatekerezaga ko ikipe itapfa kumurekura kubera imikino Manchester United yari ifite muri icyo gihe.

Cristiano Ronaldo aganira na ITV, Yagize ati “Igihe Papa wanjye yarari mu bitaro, Nabwiye umutoza ati ndashaka kujya kureba Papa wanjye”.

Sir Alex yahise ansubiza ati ” Nta kibazo wagenda ukamara iminsi 2 cyangwa n’icyumweru, Nzagukumbura ariko Papa wawe niwe w’agaciro cyane”.

Cristiano Ronaldo yahise akomeza avuga ko byamutangaje cyane ibyo Sir Alex Ferguson yari amaze ku mubwira kubera ko  yahise aha agaciro ikibazo cye.

“Icyo gihe mu mutima wanjye nahise nibwira ko uyu muntu adasanzwe, Kuva icyo gihe nahise mufata nka Papa wanjye wa kabiri”.

Mu mwaka wa 2005, José Denis Aveiro Papa ubyara Cristiano Ronaldo yaje gupfa nyuma y’imyaka ibiri gusa umuhungu we ageze muri Manchester United.

Ronaldo yakomeje avuga ko mu by’ukuri atazi Papa we ijana kw’ijana kuko atigeze agira amahirwe yo kubana nawe cyane kuko yabaga yagiye gukina kandi Papa akabaga yarikudiraga kuba atari murugo igihe kinini.

Cristiano Ronaldo abazwa cyane no kuba Papa we atarabonye ibyo yagezeho kuko yaje kugera kubyo yahoraga amwifuriza cyane ngo ariko yizera ko ahari ubu atuje kandi amwishimira kubona yitwara neza.

Tubibutse ko Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi ku Isi muri ruhago kugeza ubu ndetse akaba ariwe mukinnyi wa kabiri ku Isi mu bafite Ballon d’Or nyinshi kuko afite 5, Lionel Messi  wa mbere akagira 7.

1 Comment

1 Comment

  1. To tài khon cá nh^an

    December 26, 2023 at 12:46 pm

    Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me? https://accounts.binance.com/vi/register-person?ref=FIHEGIZ8

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P