Connect with us

Other Sports

KARATE: AMAFOTO Hasojwe amahugurwa y’abana 214 mu Rwanda

Zanshin Karate Academy itozwa na Mwizerwa Dieudonne umutoza mpuzamahanga akanaba umusifuzi wa Karate ku rwego rw’Isi ku bufatanye na The Great Karate Academy itozwa na Nsengimana Elie zose zo mukarere Ka Huye, bateguye amahugurwa ya Karate kubana bato bari hagati y’imyaka 4 – 15 baturuka mu gihugu hose.

Intego y’aya  mahugurwa kwari ukuzamura impano z’abana bakina umukino wa Karate batozwa technique zigezweho zikoreshwa mumarushanwa y’abana mu rwego rwo kubategura kwitabira amarushanwa ateganyijwe imbere. Nyuma yo kubona ko iyo abana batahuguwe ngo bategurwe kuri tekinike zigezweho zigenga amarushanwa hamwe n’amategeko agenga amarushanwa y’abana (Cadet) bituma Karate mu bana igenda isubira inyuma, nibwo Zanshin Karate Academy itozwa na Mwizerwa Dieudonné akaba Umusifuzi rukumbi ku rwego rw’Isi mu Rwanda bateguye aya mahugurwa bahereye mu bana ku nshuro ya mbere kdi aya mahugurwa akazajya aba ngaruka mwaka agakurikirwa n’amarushanwa y’abana.

Bamwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko uyu mukino ufasha abawukora kugira ikinyabupfura mu byo bakora byose , ndetse nk’abana biga ko iyo bakoze Siporo bibafasha mu masomo yabo yabo biga buri munsi .

Bamwe  mu babyeyi baje baherekeje abana babo bo bavuze ko bishimira abana babo kubabona bakina Karate , bamwe muri bo bagize bati:” Uyu mukino n’umukino mwiza ufasha abana mu mikurire yabo , bakurana ikinyabupfura atari umwana uhozaho igitsure , imwana yibwiriza icyo gukora bitewe nibyo abatoza babo baba bababwiye.”

Mwizerwa Dieudonne uyobora Zanshin Karate Academy ngo abana bahuguwe bahavuye bahawe ibyibanze muri Karate ndetse ngo bakaba biteze ngo muri bana bitabiriye bazavamo abazasohokera igihugu mu minsi iri mbere muri uyu mukino.

Abana  214 nibo bitabiriye aya mahugurwa bwa mbere bari mu mo hagati y’imyak 4-15 baturuka mumashuri yigisha karate atandukanye yo mu Rwanda.

Amahugurwa nkaya ni ubwa mbere abayeho mu Rwanda kandi byitezweho umusaruro ni uko abana bahavuye  bamenye uko amarushanwa y’abana akorwa bityo abana bakaba bari ku rwego rwo gusohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga kandi bazanitwara neza.

Abatoza b’abana.

Abana b’abakobwa nabo bitabiriye aya mahugurwa.

Abana bigaragaje mu buryo bakwirinda ku giti cyabo

Abana b’abakobwa nabo bigaragaje muri Kata

1 Comment

1 Comment

  1. abrir conta na binance

    February 12, 2024 at 9:59 pm

    Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me. https://accounts.binance.com/pt-BR/register-person?ref=VDVEQ78S

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Other Sports


P