Connect with us

Football

Gossip: Chelsea igiye gukorera Lukaku ibyo ashaka; amakuru ari kuvugwa muri transferts

Chelsea yiteguye guhaza ibyishimo bya Romelu Lukaku byo gusubira muri Inter, niyo byaba ngombwa ko agenda ku ntizanyo. Uyu tuhizamu w’umu-Biligi ashaka gusohoka muri Chelsea nyuma y’umwaka umwe ayerekejemo atanzweho akayabo ka miliyoni £97.5, ariko kubona umusaruro bikagorana cyane.


FC Bayern Munichen yateguye miliyoni £35 zo guha Liverpool kugira ngo yemere kurekura Sadio Mane, ariko iyi kipe iheruka kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League igatsindwa na Real Madrid, irashaka miliyoni £40 kugira ngo imurekure.


Paul Pogba yamaze kumvikana na Juventus kuyerekezamo ku buntu, aho iyi kipe yo mu Butaliyani izamwemeza nk’umukinnyi wayo mushya muri Nyakanga. Paul Pogba agarutse muri Juventus avuye muri Manchester United amazemo imyaka itandatu, ndetse yerekeje muri Juventus avuye muri Manchester United ku nshuro ya kabiri.


Real Madrid iri gutekereza gushora akayabo ka miliyoni £90 kuri Jude Bellingham wa Borussia Dortmund wifuzwa n’amakipe menshi akomeye mu Bwongereza.


Tottenham Hotspur na Arsenal zamaze kwiyongera kuri FC Barcelona mu rugamba rwo kugerageza gusinyisha Raphinha wa Leeds United.


Richarlison wifuzwa n’amakipe menshi ku mugabane w’uburayi biravugwa ko yakwishimira kujya muri Chelsea cyangwa Tottenham aho kuguma muri Everton cyangwa kujya muri Arsenal, mu gihe mugenzi we bakinana muri Brazil, Gabriel Jesus wa Manchester City ashobora kwerekeza muri Arsenal.


Manchester United yiyongeye ku makipe ashaka Christian Eriksen ushobora gusohoka muri Brentford muri iyi mpeshyi, ariko Tottenham niyo kipe iri imbere mu rugamba rwo ku musinyisha.


Frenkie De Jong ntabwo yishimiye amakuru ari kumuvugwaho ko Manchester United imushaka, aho yemeje ko yishimiye kuguma muri FC Barcelona. Manchester United, kandi, ikomeje kugerageza gusinyisha Anthony wa Ajax Amsterdam.


Aurelien Tchouameni yemeye ko Kylian Mbappe yagerageje kumwumvisha kujya muri Paris Saint-Germain, ariko avuga ko yahoze ashaka kujya muri Real Madrid.


Wolves ikomeje kugerageza kongera imbaraga mu kibuga hagati, biravugwa ko ishaka Joao Palhinha wa Sporting CP na Vitinha wa FC Porto. Ruben Neves ashobora kugenda, aho Manchester United na FC Barcelona zimushaka.


Yves Bissouma yenda kwerekeza muri Tottenham Hotspur avuye muri Brighton and Hove Albion atanzweho £25, aho biteganyijwe ko arakora ibizamini by’ubuzima vuba bidatinze.

1 Comment

1 Comment

  1. Bonus Referal Binance

    April 6, 2024 at 9:11 pm

    Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P