Connect with us

Basketball

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitwaye nabi imbere ya Perezida Paul Kagame (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mikino y’amaboko (Basketball), yatsinzwe na Sudani y’Epfo mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya 3  mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi (FIBA Basketball World Cup Qualifies 2023).

Uyu munsi hano mu Rwanda, Tariki ya 1 Nyakanga 2022, Amakipe atandukanye abarizwa mu itsinda A na B ari gukina imikino yo kwishyura mu gashaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2023, nyuma y’imikino yari yabanje 3 kuri buri kipe bakiniye muri Senegal.

U Rwanda mu mikino 3 ibanza yose rwari rwayitsinzwe, Ndetse n’umukino ubanza wo kwishyura rwongeye gutsindwa na Sudani y’Epfo amanota 73 kuri 63.

Agace ka mbere niko Sudani y’Epfo yatsindiyemo icyuranyo hafi ya cyose bashyizemo u Rwanda mu mukino wose kuko bagasoje bafite amanota 22 kuri 13 y’u Rwanda.

Mu gace ka kabiri ikipe ya Sudani y’Epfo nabwo yarushuje u Rwanda bagatsindamo amanota 20 kuri 12 y’u Rwanda, igiteranyo n’agace ka mbere biba amanota 42 kuri 25 y’u Rwanda amakipe ajya mu karuhuko ari uko bimeze.

Amakipe yombi avuye mu karuhuko, U Rwanda rwashyizemo ingufu mu gace ka 3 bari batangiye,U Rwanda rurangiza rukayoboye n’amanota 52 kuri 48 ya Sudani y’Epfo.

Mu gace ka kane ariko kanyuma ikipe ya Sudani y’Epfo yahise irya karungu ikuramo icyuranyo cy’amanota 4 u Rwanda rwari rwabashyizemo, Barangiza umukino bashyizemo u Rwanda ikinyuranyo cy’amanota 10, umukino urangira Sudani y’Epfo itsinze amanota 73 kuri 63.

Uyu mukino wari witabiriwe n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

Mbere y’umukino ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Ferwaba, Basezeye Mugabe Arstide uheruka gusezera mw’ikipe y’Igihugu yari amaze imyaka 11 ayikinira.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yari yaje kureba uwo mukino muri BK Arena.

Photo by Shema Innocent

1 Comment

1 Comment

  1. código de indicac~ao binance

    February 8, 2024 at 8:39 pm

    I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article. https://accounts.binance.com/pt-PT/register-person?ref=OMM3XK51

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Basketball


P