Connect with us

Basketball

AMAFOTO: REG BBC yisasiye Patriots BBC yegukana shampiyona ya Basketball mu Rwanda

REG BBC yegukanye shampiyona ya Basketball mu Rwanda itsinze ikipe ya Patriots BBC bari bahanganye.

Mu mukino waberega mu nyubako ya BK Arena, REG yakinaga na Patriots mu mukino wa gatanu wa kamarampaka, Aho ikipe imwe yasabwa gutsinda gusa ikegukana shampiyona nyuma y’imikino 4 yari yabanje aho buri kipe yari yatsinze ibiri kuri ibiri.

Amakipe yombi REG BBC na Patriots mu gace ka mbere batangiye bari hejuru c mu  aho karangiye banganya amanota 18 kuri 18.

Mu gace ka kabiri ikipe REG yashyizemo imbaraga cyane, Karangira ifite amanota 42 kuri 31 ya Patriots BBC.

Mu gace ka gatatu REG yakomeje ku kayobora, igasoje ifite amanota 59 kuri 49 ya Patriots BBC.

Mu gace ka kane ikipe ya REG yakomeje kuyobora umukino ntiyakora ikosa, Isoza umukino ifite amanota 84 kuri 74.

REG BBC nyuma yokwegukana shampiyona y’u Rwanda yongeye gutsindira itike y’igikombe kiruta ibindi muri Afurika, BAL aho izaba ihagarariye u Rwanda.

Photo Credit: Shema Innocent.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Basketball


P