Connect with us

Basketball

Ntore Habimana wa Patriots BBC yishimye Hejuru ya REG BBC

Ntore Habimana umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball  na Patriots BBC nyuma yo gutsinda REG BBC muri shampiyona yavuze  akari ku mutima we nyuma yaho iyi kipe imwicaje mu mikino ya BAL yaberaga mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kanama 2022 muri BK Arena , nibwo haraye hasojwe imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda aho REG Basketball Club yakinnye na Patriots Basketball Club.

Uyu mukino warangiye Patriots BBC itsinze REG BBC amanota 83-78.

Nyuma y’uyu mukino Ntore Habimana wifashije Patriots muri uyu mukino ku wutsinda yagiye kuri Twitter ye maze agira ati ” Mubasakurize basore banyicaje ku ntebe mu mikino ya BAL umwaka ushize ”

Ntore Habimana yari mu abakinnyi ba REG BBC bitabiriye imikino ya nyuma ya BAL yabereye mu Rwanda ariko uyu mukinnyi ntabwo yigize agira umwanya ubanza mu kibuga, akaba yishimye ubwo batsindaga REG muri shampiyona.

Image

Ntore Habimana wakiniye REG BBC mu mikino ya BAL

Image

Ntore Habimana muri Patriots BBC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Basketball


P