Connect with us

Amakuru

Espoir FC yahagaritse umutoza wayo by’agateganyo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rusizi, bwatangaje ko umutoza mukuru Hatungimana Amran hamwe na Matata Ismaël utoza abanyezamu bahagaritswe mu nshingano zabo mu gihe cy’imikino itandatu ibanza ya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Espoir FC, bwavuze ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’isuzuma ryakozwe ku musaruro w’ikipe mu mikino iheruka, aho byagaragaye ko ibyo ikipe yagezeho bidahuye n’intego yari yihaye mbere y’uko shampiyona itangira.

INDI NKURU WASOMA : Indi nkingi ya mwamba ya Chelsea igiye kumara ukwezi idakina

Espoir FC kugeza ubu ntiyigeze itsinda umukino n’umwe muri iyi shampiyona, ikaba iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda B. Ibi byatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo guha ikipe imbaraga nshya no gushaka uko yakwisubiraho hakiri kare.

Itangazo rikomeza rivuga ko inshingano zo gutoza zizajya zikorwa by’agateganyo na Jean Paul, usanzwe ari umutoza wungirije, kugeza igihe ubuyobozi buzafatira umwanzuro ku buryo burambye.

Umwe mu bakunzi b’iyi kipe twaganiriye utashatse ko imyorondoro ye ijya hanze, yavuze ko kuba ubuyobozi bufata ingamba nk’izi bigaragaza ko bushaka impinduka.

 Yagize ati:“Espoir n’ikipe ifite amateka n’abafana benshi. Kuba twarangije imikino itanu tutabona intsinzi, byari bibabaje. Turizera ko ibi bizazana imbaraga nshya mu ikipe.”

Espoir FC ni imwe mu makipe yahoze akomeye mu Rwanda , ikaba yaranakinnye mu Cyiciro cya Mbere imyaka myinshi mbere yo kumanuka mu cya Kabiri. Abafana bayo basaba ubuyobozi gushyira imbere gahunda yo kubaka ikipe y’igihe kirekire no gushakira abakinnyi uburyo bwo kongera icyizere.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru