Connect with us

Amakuru

Adel Amrouche yemerewe gupima urwego bw’abakina imbere mu gihugu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukora umwiherero w’iminsi ine ugamije gusuzuma urwego rw’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Nk’uko Mugisha Richard, Visi Perezida wa FERWAFA akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo yabihamirije Isimbi, uyu mwiherero uzaba kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2025, ukazitabirwa n’abakinnyi bahamagawe n’umutoza mukuru w’Amavubi, Adel Amrouche.

Mugisha yavuze ko iki gikorwa ari icyifuzo cy’umutoza n’abagize itsinda rye rya tekinike, mu rwego rwo gusuzuma ubushobozi bw’abakinnyi b’imbere mu gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’imyitozo ya tekinike n’imbaraga.

Mugisha Richard  yagize ati : “Hari abakinnyi umutoza yifuza kugerageza kugira ngo arebe uko bahagaze mu bijyanye n’imbaraga ndetse no mu mikinire ariko ku ruhande rwa tekinike. Ni uburyo bwo kumenya abashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga no gushimangira urwego rw’ikipe y’igihugu.”

Uyu muyobozi yanitsije ko uyu mwiherero uzasigara ari wo mwanya mwiza ku batoza wo kugenzura uko abakinnyi b’imbere mu gihugu biteguye, cyane ko mu gihe cy’ikiruhuko cya FIFA, Amavubi atazakina imikino ya gicuti.

Umutoza mushya w'Amavubi Adel Amrouche yatangije imyitozo aho Amavubi yitegura Nigeria na Lesotho - YouTube

INDI NKURU WASOMA : Espoir FC yahagaritse umutoza wayo by’agateganyo

Byemejwe ko kuba nta mikino ya gicuti iteganyijwe biterwa n’uko hari imbogamizi zijyanye n’amikoro, kuko Minisiteri ya Siporo itateganyije ingengo y’imari yo kuwutegura muri icyo gihe.

Amrouche ubwo yawakaga yemezaga uyu mwiherero ari amahirwe kuri bamwe mu bakinnyi bakiri bato bashobora kwitwara neza bagahabwa amahirwe yo guhagararira igihugu mu mikino itegerejwe muri 2026.

FERWAFA yemeje ko nyuma y’uwo mwiherero, umutoza Amrouche azatanga raporo izashingirwaho mu gutoranya abakinnyi bazakomeza kugirirwa icyizere mu ikipe y’igihugu.

Iri shyirahamwe ryanashimangiye ko nubwo ari umwiherero mugufi, byitezwe ko uzatanga ishusho nyayo y’urwego rw’abakinnyi bakina imbere, ndetse ukazaba intangiriro yo kongera imbaraga mu myiteguro y’amarushanwa ari imbere.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru