Connect with us

Ubuzima

Paul Scholes yahishuye icyatumye areka ibyo gusesengura imikino kuri TNT Sports!

Uwahoze akinira Manchester United, Paul Scholes,yahagaritse gukora akazi ko gusesengura imikino no gutanga ibitekerezo kuri televiziyo kugira ngo abashe guhuza gahunda ze n’ubuzima bw’umuhungu we Aiden, ufite ubumuga bwo mu bwonko butera umuntu kwigunga.

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, kuri ubu ufite imyaka 50, yavuze ko nyuma yo kuva mu kibuga mu mwaka wa 2013, yagerageje gukora mu makipe nk’umutoza ndetse no mu itangazamakuru, ariko byose bikamunanira kubihuza n’ubuzima bw’umuryango we.

INDI NKURU WASOMA: Abanyarwanda 15 bagiye gutyarizwa muri Arsenal

Paul Scholes and Aiden holding hands.

Mu kiganiro yagiranye na Stick to Football Podcast, Scholes yagize ati: “Ubu byose nkora bigomba kuba bihuje n’igihe cya Aiden. Nshobora gukora imirimo isanzwe, ariko byose bigenwa n’uko umunsi we uteye.”

Yongeyeho ko mu mwaka ushize yakoraga imikino ya Europa League buri wa Kane, ari na wo munsi yageneraga umwana we.Manchester United v Real Sociedad de Futbol - UEFA Europa League 2024/25 Round of 16 Second Leg

Ati ; “Iyo gahunda yarahindutse  cyane, Aiden yahitaga agira ikibazo, akarakara, akarya atabishaka cyangwa akishimagura, kuko yari asanzwe azi uko ibintu bigenda buri munsi,” .

Paul Scholes, his wife Claire, and daughter Alicia posing for a picture.

Uyu mukinnyi wakinaga hagati mu kibuga mu gihe Manchester United yegukanaga ibikombe bitatu muri 1999, yavuze ko igihe umuhungu we yavukaga atari azi neza icyo autism ari cyo.

Yongeyeho ati :“Twabonye ko hari ikitagenda neza akiri muto, ariko ntitwari tuzi icyo ari cyo. Twari dufite icyizere ko ari ibintu bisanzwe, kugeza ubwo bamumenyesheje ko afite autism amaze hafi imyaka ibiri n’igice,”

Paul Scholes waves to fans while carrying his son, Aiden, with his children Arron and Alicia.

Scholes yavuze ko icyo gihe byamugoye cyane kubihuza n’umupira w’amaguru.

“Ntabwo nigeze mbibwira n’umwe, ndetse no ku kazi byarangoye. Umunsi umwe twari dufitanye umukino na Derby County, sinigeze numva nshaka kujyayo. Nyuma yaho Ferguson yaranyicaje, kandi sinari namubwiye impamvu nyayo”.

Nubwo benshi bashobora kumugirira impuhwe, Scholes avuga ko atabishaka, yagize ati :“Nta mpuhwe nkeneye, kuko ibyo ntacyo byamumarira. Icyo ntekereza ubu ni uko nkomeje gusaza, kandi nkibaza uko bizagenda igihe ntazaba mpari ngo mufashe,”.

NINTCHDBPICT000992817003

Abahanga mu buzima bavuga ko autism spectrum disorder atari indwara, ahubwo ari uburyo umuntu avukamo butuma atabasha kuganira cyangwa gukorana n’abandi nk’uko bisanzwe. Mu Bwami bw’u Bwongereza, umuntu umwe muri 100 bivugwa ko aba afite ubu bumuga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

'United for UNICEF' gala dinner - Manchester

Paul Scholes and wife Claire Froggatt arriving at Old Trafford for the 2013 player of the year awards.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Ubuzima