Connect with us

Amakuru

Umunyarwanda yasinye muri Levante UD yo muri Spain

Aaron Murenzi uvuka ku babyeyi b’abanyarwanda bombi ariko akagira ubwenegihugu bw’Ububiligi, Yasinye mu ikipe ya Levante UD yo mu gihugu cya Spain.

Murenzi afite imyaka 18 y’amavuko, Ni umukinnyi ukinira amakipe y’abato b’ikipe y’Igihugu y’ububiligi, Yasinye muri Levante UD avuye mu ikipe y’abato ba KRC Genk yo mu Buligi kandi nakiniye n’abato ba RSC Anderlecht.

Nkuko urubuga rwa Levente UD rubitangaza (Website), Bavuzeko bamaze kumvikana na Aaron Murenzi kubakinira umwaka w’imikino ukurikira ariko akazahera mu ikipe ya kabiri yabo.

Murenzi akina mu kibuga hagati asatira izamu yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu batarengeje imyaka (U17) b’Ububiligi umwaka ushize w’Imikino. Gusa uyu mwana yagiye agaragaza ko akunda cyane n’Igihugu akomokamo cy’U Rwanda bishoboka ko ari nacyo azakinira aho gukinira Ububiligi nk’uko zimwe mu nshuti ze twaganiriye zibitubwira.

Abo ni Ababyeyi ba Aaron Murenzi bishoboka ko yazakinira ikipe y’Igihugu y’U Rwanda Amavubi.

Inkweto zo gukinisha (Godion) Aaron Murenzi akoresha akina akenshi ziba ziriho n’idarapo ry’U Rwanda.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru