Connect with us

Amakuru

Liverpool yasobanuje icyateye ukwangirwa igitego ku mukino na Man City

Ikipe ya Liverpool  yatangaje ko yandikiye urwego rushinzwe abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza, (PGMOL), igaragaza impungenge zayo ku cyemezo cyafashwe n’abasifuzi cyo gutesha agaciro igitego cya Virgil van Dijk mu mukino batsinzwemo na Manchester City ibitego 3-0 ku Cyumweru gishize.

Mu mukino wabereye ku kibuga cya Etihad, ubwo City yari imbere n’igitego 1-0, Van Dijk yatsinze igitego cyo kunganya n’umutwe. Ariko umusifuzi wo ku kibuga, Chris Kavanagh, yahise agihakana nyuma yo kugenzurwa na VAR yari iyobowe na Michael Oliver.

Abasifuzi bavuze ko igitego kitemewe kubera ko Andrew Robertson yari mu mwanya wo kurarira, ndetse ngo yari imbere ya umunyezamu Gianluigi Donnarumma, bityo bikagaragara ko yagerageje gukomeza ndetse no kuyobya umupira cyangwa kwica umurongo w’aho Donnarumma yabonaga umupira uri bujye.

Gusa Liverpool yo ivuga ko ishingiye ku mabwiriza y’itegeko rya 11 ry’ishyirahamwe mpuzamahanga ryigenga ry’umupira w’amaguru (IFAB), ibyo byavuzwe bituzuza ibisabwa ngo umukinnyi ahanwe kubera icyo bise kurarira.

Iri tegeko rivuga ko umukinnyi aba ari mu kosa gusa igihe abangamiye umukinnyi w’indi kipe mu buryo bugaragara, amubuza kubona umupira cyangwa agira uruhare mu mukino.

INDI NKURU WASOMA : Indi nkingi ya mwamba ya Chelsea igiye kumara ukwezi idakina

Liverpool ivuga ko isesenguye amashusho yose yafashwe mu buryo butandukanye, kandi ko Robertson atigeze abangamira Donnarumma cyangwa ngo ahindure uburyo umunyezamu yabonaga umupira. Kubw’ibyo, iyi kipe ivuga ko igitego cya Van Dijk cyari gikwiye kwemerwa.

Nubwo yemera ko umukino warangiye kandi ko amanota atagarurwa, Liverpool ivuga ko yafashe icyemezo cyo kwandikira Howard Webb, uyobora PGMOL, kugira ngo igaragaze ukutanyurwa kwayo n’uko byagenze.

Ngo iyi baruwa igamije, nk’uko ikipe ibivuga, gufasha mu kurengera ubunyangamugayo bw’imikino no kwirinda ko ibyabaye byasubira mu bihe biri imbere.

Abakunzi ba Liverpool ku mbuga nkoranyambaga nabo bagaragaje kutanyurwa n’icyo cyemezo, bamwe bavuga ko VAR ikomeje gutera urujijo aho gusobanura ibintu.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru