Umukinnyi wo hagati wa Chelsea, Romeo Lavia, ari mu bihe bitamworoheye nyuma yo kongera kugira ikibazo cy’imvune mu nyuma zo ku kaguru , ibintu byemezwa ko bigiye gutuma amara nibura ukwezi adakina.
Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko, kuva yagera i Stamford Bridge muri 2023 avuye muri Southampton ku giciro cya miliyoni £53, ubuzima bwe muri Chelsea ntibwigeze bumworohera.
Lavia yahisemo kwerekeza muri Chelsea aho kujya muri Liverpool, ariko kuva icyo gihe yagiye ahura n’ibibazo by’imvune byamubereye ihurizo rikomeye.
Byose byongeye gutangira mu mukino wa Champions League wabahuje na Qarabag icyumweru gishize, aho yakomeretse hashize iminota ine gusa umukino utangiye,uyu mukino wanarangiye ari 2-2.
Iyo mvune y’akaguru kandi yari ari umukino we wa kane gusa atangirijwe mu kibuga kuva avuye mu mvune yavanye mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’ama-Club ikipe ye yanatwaye inyagiye PSG ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.
Kuva yagera muri Chelsea, Lavia amaze gukina imikino 29, ariko asiba mu yindi 88, ibintu bituma abakunzi b’iyi kipe batangira kugira impungenge z’uko ashobora kuba afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima.
Nk’uko umutoza mukuru wa Chelsea yabitangaje, Romeo ni umukinnyi ufite ubushobozi budasanzwe, ariko imvune zaramubangamiye cyane.
INDI NKURU WASOMA : Al Hilal SC yo muri Sudani yatangiye ubutumwa bukomeye kuri AS Kigali
Abaganga n’abatoza ba Chelsea bakomeje kugerageza kumurinda gukina cyane, bamushyiriraho gahunda yihariye yo gukina umukino umwe mu cyumweru kugira ngo barebe ko yabasha gukira neza no kubaka imbaraga.
Ubu buryo kandi bwifashishijwe no kuri kapiteni Reece James, ubu watangiye kugaragaza ko ari kugaruka mu buryo bwe nyuma y’igihe kinini yivuriza.
Biteganyijwe ko Lavia azasiba imikino ikomeye irimo iyo bazahuramo na Burnley, Barcelona, Arsenal, Leeds United, Bournemouth ndetse na Atalanta.
Chelsea ubu iri ku mwanya wa gatatu muri Premier League, nyuma yo gutsinda Wolves ibitego 3-0 mu mpera z’icyumweru gishize.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c