Al Hilal SC yongeye kugaragaza imbaraga n’ uburyo bw’imikinire bwihariye ubwo yatsindaga Bugesera FC ibitego 3–1, mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda wakinirwaga kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025.
Ni umukino utatinze gufunguka, kuko ku munota wa 2 gusa, Girumugisha yafatiye umupira mu rubuga rw’amahina ahita awutsindamo igitego, bituma Al Hilal itangira gucana umuriro hakira kare.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :RPL : Camarade Banamwana yiteguye gutungura Al Hilal
Iki gitego cyatumye iyi kipe ikomeza gukinira mu kibuga cya Bugesera,mu gihe Bugesera yo yahise ishyira imbaraga mu bwugarizi bwayo buyobowe na Rodrigue Isingizwe na Farouk Saifi Ssentongo.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal iyoboye ku gitego 1–0, ariko mu ntangiriro z’icya kabiri Bugesera yabonye amahirwe yo kwishyura.
Mu gice cya kabiri ,umutoza wa Al Hilal ,Laurentiu Reghecampf yahise akora impinduka, yinjiza Abdel Youssouf Kabore asimbuye Ahmed M’bareck.
Bidatinze, ku munota wa 62, Girumugisha yongeye kwiyereka abafana atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.
Bugesera FC ntiyacitse intege kuko ku munota wa 66, Sulley Sadick yahise yishyura igitego kimwe, nyuma yo kubona ko umunyezamu Mohamed Almadani ahagaze nabi.
Umutoza Banamwana Camarade yahise na we akora impinduka, Pacifique Dukundane asimbura Augustin Kaneza mu rwego rwo kongera imbaraga hagati mu kibuga.
Ariko icyizere cy’Abanyabugesera nticyamaze kabiri. Ku munota wa 75, Girumugisha yuzuzaga umuhigo we w’umukino atsinda igitego cya gatatu nyuma yo kwirukankana umupira agatera ishoti yitonze, kiba n’icya hat-trick ku mukinnyi wari uhagaze neza cyane.
INDI NKURU WASOMA :She –Amavubi yaciye agahigo kabi mu mateka yayo
Hashize iminota ibiri, Al Hilal yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Adama Coulibali, ariko Ibrahima yongera agaragaza ko ari umukinnyi w’umukino kuri Bugesera akuramo penaliti itagiraga icyo ihindura ku musaruro.
Ibi byatumye Al Hilal isoza umukino ifite amanota 10, yiyongerera ikinyuranyo cy’ibitego ikaba ku mwanya wa 13. Bugesera FC yo yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota 10 ariko afite umwenda w’ibitego bitanu.
Mu wundi mukino wabanzirije umunsi wa 11, Rutsiro FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2–1 i Huye.
Shampiyona ikomeje kuyoborwa na Police FC n’amanota 23, ikaba itegerejwe mu mukino ukomeye na Gasogi United kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm