Kiyovu Sports iri mu bihe bitoroheye kubera umwuka utari mwiza uri hagati yayo n’umukinnyi wayo w’Umurundi, Cedrick Amissi, nyuma y’uruhuri rw’ibibazo byatangiye kugaragara mu minsi ishize.
Amakuru agera kuri The Drum yemeza ko kugeza ubu ubuyobozi bw’iyi kipe butari kumvikana n’uyu mukinnyi, cyane cyane ku myitwarire itari myiza yagaragaje ndetse no kutitabira imyitozo.
Ku wa 25 Ukuboza 2025, Kiyovu Sports yoherereje Amissi ibaruwa imuhana nyuma y’uko mu mukino barimo guhatana na Al Merrikh SC yasimbuwe akagaragaza uburakari bukabije, akarambika hasi igitambaro cy’ubukapiteni. Ibyo byahise bimukururira guhagarikwa no kwamburwa inshingano zo kuyobora bagenzi be.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwabwiye Ikinyamakuru Ukweli Times dukesha iyi nkuru ko ibyo kumubabarira bizaterwa n’uburyo azitwara mu gihe cy’ibihano yahawe.
Ku ruhande rwe, Amissi yashyize hanze ibaruwa yise iy’imbabazi, asaba imbabazi abakunzi, abakinnyi bagenzi be n’ubuyobozi. Yavuze ko icyamuteye kwitwara nabi ari ishyaka rikabije ryo gushaka gufasha ikipe, rikamunanira kugenzura amarangamutima.
Gusa ibyo ntibyahosheje ubushyamirane. Ku wa 11 Ukuboza 2025, Kiyovu Sports yongeye kumwandikira indi baruwa imusaba kwisobanura ku mpamvu yatuma adakomeza kwitabira imyitozo, ariko ntiyitabire kandi ntiyasubize na rimwe.
Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi, yemereye iki kinyamakuru ko kugeza ubu bataramenya aho uyu mukinnyi aherereye.
Yagize ati: “Twamwandikiye tumusaba ibisobanuro, ariko ntiyigeze aboneka kandi n’ubu ntabwo arimo gusubiza. Na twe amakuru yo kuba yagiye mu Burundi turayumva mu itangazamakuru.”
INDI NKURU WASOMA :RPL – Al Hilal SC yanyomoje ibyo Banamwana Camarade yari yahigiye
Ku bijyanye n’ibihuha bivuga ko Amissi yaba arimo gushaka uburyo yakwirukanywa ngo arege ikipe muri FIFA, Hemedi yavuze ko ubuyobozi budashaka gutekereza ibitagaragaye. Yemeza ko Amissi ari umukinnyi bazwiho imyitwarire myiza, bityo badashaka gutanga umwanzuro uhubutse.
Amakuru yandi yemeza ko nyuma yo guhagarikwa, Amissi yakoze imyitozo rimwe gusa, ariko yaje yambaye imyenda isanzwe, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko atari mu murongo w’ikipe. Kuva ubwo ntiyongeye kugaragara kandi ntanamenerwa aho aherereye.
Kiyovu Sports, iri ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona n’amanota 16, ubu irimo kwitegura umukino ikomeye na Marine FC uzaba ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, ariko ikibazo cya Cedrick Amissi kiracyari ingorabahizi ku buyobozi n’abatoza.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm