The Drum ,tubahaye ikaze muri gahunda yacu nshya y’amakuru yaranze icyumweru mu isi y’imikino haba mu Rwanda ,ku mugabane w’Afurika ndetse no ku mugabane w’u Burayi .
Gutsindwa kw’amavubi
Aya makuru yaranze iki cyumweru cyatangiye tariki ya 6 Ukwakira 2025 reka tuyahere ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinaga umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026 wayihuzaga na Benin .
Uyu mukino warangiye Benin itahanye amanota yuzuye ku ntsinzi y’igitego 1-0 itsindiye u Rwanda mu maso ya Perezida Kagame wari waje kuyishyigikira..U Rwanda ruguma ku mwanya wa kane mu itsinda n’amanota 11.
APR FC yahagaritse abarimo Dauda Yussif na Mamadou Sy
Indi nkuru yavuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda n’iy’ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwahagaritse iminsi 30 abakinnyi, Dauda Yussif na Mamadou Sy nyuma y’imyitwarire mibi yabagaragayeho ubwo ikipe ya bo yari mu Misiri mu mukino wa CAF Champions League.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ubuyobozi bwa APR FC bwashyize hanze, bwatangaje ko Sy na Yussif, barenze nkana ku mabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi ubwo ikipe yari i Cairo mu Misiri.
Ikibazo cya Ka-Boy wagirizwaga kugira ubugabo cyahawe umurongo
Muri ruhago y’abagore ; Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania [TFF], ryavuze ko ibirego by’amakipe atandukanye asaba ko Mukandayisenga Jeannine “Ka-Boy” ukinira Yanga Princess ahagarikwa muri shampiyona y’abagore kubera kuba yaba ari umugabo, nta shingiro bifite.
Amakipe yavugaga ibi, yashimangira ko abona uyu rutahizamu wa She-Amavubi, arusha imbaraga abakobwa bakinana muri iyi shampiyona. Gusa ibi birego byatewe utwatsi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu.
INDI NKURU WASOMA : Volleyball:Group Scolaire Marie Mercie yatangiye neza muri Shampiyona y’abato
Afahmia Lotfi na Gikundiro bashashe inzobe
Mu Murera ; Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwicaranye n’umutoza Afahmia Lotfi mu nama yasuzumiwemo umusaruro w’iyi kipe ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko intego itari ukumenyesha umutoza ko agiye kwirukanwa, ariko Rayon Sports yo yamaze gufata mwanzuro wo gutandukana na Afahmia Lotfi ku buryo bishobora gutangazwa igihe icyo ari cyo cyose.
Kirehe Race yaratangiye mu mpera z’iki cyumweru
Mu magare ; Isiganwa ngarukamwaka rya Kirehe Race ryatangiranye isura nshya n’umuvuduko udasanzwe, ubwo Alejandro Gainza Rodríguez, Umunya-Espagne ukinira Ikipe ya May Stars, yegukanaga intsinzi y’umunsi wa mbere mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.
Uguhagarikwa kw’ibikorwa by’Inzozi Lotto
Inzozi Lotto yari yitezweho gushyigikira iterambere rya siporo mu Rwanda yarahagaritswe ; Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), ruheruka gutangaza ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.
Mu itangazo rya RDB ryo ku wa 2 Ukwakira 2025, ryambura Carousel Ltd uburenganzira bwo gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga wa Inzozi Lotto, uru rwego rwavuze ko iyi sosiyete yambuwe uburenganzira “kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.”
Rwanda Premier League yize ku mitangire myiza y’ibihembo by’abitwaye neza
Rwanda Premier League yanonosoye iby’imitangire y’ibihembo by’abitwaye neza; Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ku cyicaro cya FERWAFA, habereye inama idasanzwe yahuje ubuyobozi bwa Rwanda Premier League n’akanama nkemurampaka kazajya gatoranya abahize abandi muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye.
Intego nyamukuru y’iyi nama kwari ugushimangira umucyo n’ubutabera mu gutoranya izi ndashyikirwa, hanagaragazwa uburyo ibihembo bigiye gushyirwaho bizafasha guteza imbere abakinnyi n’irushanwa muri rusange.
Mohammed Salah yaciye agahigo kadasanzwe
Mohamed Salah yaciye agahigo gakomeye ;Rutahizamu w’umunya-Misiri ukina muri Liverpool FC, Mohamed Salah, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w’umunyafurika wujuje ibitego 20 mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi.
Sitade ya Emirates y’ikipe ya Arsenal igiye kuvugururwa
Ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yatangiye gutekereza uko yakwagura stade yayo ‘Emirates Stadium’ ikongererwa umubare w’abafana yakira bakarenga ibihumbi 60.
Amakuru avuga ko ibi biganiro biri mu ntangiriro, ndetse mu gihe umwanzuro wafatwa yazajya yakirira imikino yayo kuri Stade y’Igihugu ‘Wembley’ mu gihe ibikorwa byo kuvugurura bizaba biri gukorwa.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
Must See
-
Imikino
/ 1 week agoAPR FC yegukanye Super Cup ya 2025 inyagiye Rayon Sports
FERWAFA SUPER CUP : APR FC 4-1 Rayon Sports Ikipe ya APR FC yegukanye...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoAntoine Semenyo yerekeje muri Manchester City
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoMaj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoVolleyball :APR yatandukanye n’umutoza wayo
Ikipe ya APR Volleyball Club yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa,...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 week agoRPL – Police yataye inota imbere ya Al Merrikh ari nako Al Hilal iyegera
Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane,...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (42,674)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (42,478)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (28,110)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (27,452)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (27,014)

