Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, muri Hilltop Hotel habereye Inteko Rusange idasanzwe y’Ihuriro ry’Amarerero yigisha abana gukina umupira w’amaguru, “Ijabo Ryawe Rwanda”, aho hanatorewemo Komite Nyobozi nshya.
Uwari utegerejwe n’abatari bake mu matora y’uyu munsi, Sheikh Habimana Hamdan, yongeye kugirirwa icyizere, atorwa nk’umuyobozi mukuru w’iri huriro ku bwiganze bw’amajwi 100%, aho yari umukandida rukumbi.
Sheikh Habimana yari asanzwe ayobora “Ijabo Ryawe Rwanda” kuva mu 2017, akaba yaraje gusezera ku buyobozi mu 2023 ubwo yatorerwaga kuba Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Muri icyo gihe, inshingano ze zasigaranwa na Harerimana Emmanuel.
Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, Sheikh Habimana yavuze ko icyizere yahawe n’abanyamuryango gishingiye ku murava, ubufatanye n’urukundo afitanye na bo.
Yagize ati: “Mbona ari icyizere nabubatsemo, urukundo n’ubufatanye kuko ntacyo nkora ntabagishije inama.”
Yagaragaje kandi intego zihutirwa harimo kongera imbaraga mu bufasha buhabwa amarerero, kwigisha abana gukina umupira bihoraho, guharanira uburenganzira bw’abana barererwa mu marerero no kongerera ubumenyi abayobozi n’abatoza, cyane cyane ku bijyanye n’amategeko n’imyitwarire y’umupira w’amaguru.
INDI NKURU WASOMA : Ibigezweho kuri gahunda yo guhagarika Israel muri ruhago
Hamwe na we, hatowe n’abandi bayobozi bashya bagize Komite Nyobozi barimo Gakwaya Olivier watorewe kuba Visi Perezida ushinzwe Umutungo, Uwamahoro Regine Diane watorewe kuba Visi Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco, Ndayiragije Jean Bosco watorewe Amarushanwa, na Kubana Jean Bosco wagizwe Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere.
Sheikh Habimana agiye kongera kuyobora “Ijabo Ryawe Rwanda” kugeza mu 2027, igihe hazaba amatora mashya.
Ku itariki ya 2 Mata 2022, nibwo Sheikh Habimana Hamdan wari usanzwe ari umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, yongeye kugirirwa icyizere aho yatowe n’abanyamuryango bose 125 batoye (100%), atorerwa indi manda y’imyaka itanu yarangiye mu cyumweru gishize .
Icyo gihe bari Abagize Komite Nyobozi nshya ya Ijabo Ryawe Rwanda barimo :
- Perezida: Sheikh Habimana Hamdan
- Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa: Batariganya George
- Visi Perezida ushinzwe Imiyoborere: Musabyimana Justin
- Visi Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco: Musanganwa Christine
- Visi Perezida ushinzwe Imenyekanishabikorwa: Harelimana Emmanuel
- Visi Perezida ushinzwe Iterambere na Tekinike: Ntibitura Jean Claude
- Umunyamabanga Mukuru: Mutezinka Prisca
- Umubitsi Mukuru: Ngaruyinka Pierre Célestin
- Komiseri w’Ababyeyi: Nisingizwe André
- Komiseri w’Iterambere na Tekinike: Dukuzimana Antoine
- Komiseri w’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori: Mutuyimana Sophie
- Komiseri w’Imisifurire: Nzabahimana Emmanuel
- Komiseri w’Imibereho myiza n’Ubuvuzi bwa siporo: Rombe Salum
- Komiseri w’Itangazamakuru: Tegabanze Eric
- Komiseri ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gushaka Abaterankunga: Byiringiro Claude Ally
- Komiseri w’Imyitwarire: Mungu Jitiada Vigoureux
- Komiseri wa Komite Ngenzuzi: Tuyisenge Salua
- Komiseri w’Akanama Nkempurampaka: Ntakirutimana Emmanuel
- Komiseri wa Komisiyo y’Ubujurire: Eng Nsengiyumva Jean Eric
Abanyamuryango bashya bakiriwe muri iyo nteko rusange
1.IGIHANGO SPORTS ACADEMY
2.KG RAIDERS FOOTBALL TRAINING CENTER
3. RAPID FOOTBALL TRAINING CENTER
4.AMFALA FOOTBALL TRAINING CENTER
5.RWANDA PEACE YOUTH FOOTBALL TRAINING CENTER
6.KAZO FOOTBALL TRAINING CENTER
7.INDAHANGARWA FOOTBALL TRAINING CENTER
8.LES AMIS SPORTIF
9.AMAHORO FOOTBALL TRAINING CENTER
10.EDEN FAMILY ACADEMY
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
Must See
-
Amakuru
/ 11 hours agoRayon Sports yemeje ko yatandukanye burundu na Afahamia Lotfi
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko iyi kipe imaze gutandukana n’umutoza wayo...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 17 hours agoTour du Rwanda mu nzira zijya ku rwego rwa Tour de France
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko riri mu biganiro n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 18 hours agoTwasobanuye byose ukeneye kumenya kuri Euro 2028
Umujyi wa Cardiff, umurwa mukuru wa Pays de Galles (Wales), ni wo uzakira umukino...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 2 days agoRDC buri mukinnyi yemerewe miliyoni y’Amadorali
Leta ya Congo Kinshasa yemereye, Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru yabo agahimbazamusyi kadasanzwe,Buri mukinnyi azabona...
-
Amakuru
/ 2 days agoLamine Yamal yabaye izingiro ry’umwiryane hagati ya Barcelona na Espagne
Lamine Yamal w’imyaka 18, ari mu mazi abira nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (26,998)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (20,550)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (20,222)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (19,484)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (18,776)

