Connect with us

Amakuru

Amikoro yatumye Nyagatare FC isezera mu cyiciro cya kabiri

Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku itariki ya 9 Ukwakira 2025, ikipe y’abagabo ya Nyagatare Football Club yatangaje ko itazitabira shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida w’iyo kipe, Bwana Magezi Bonny hasobanurwamo ko icyemezo cyo kwikura muri iryo rushanwa cyafashwe hashingiwe ku bibazo bikomeye by’ubukungu iyi kipe yugarijwe nabyo, byanatumye idashobora kubona ubushobozi buhagije bwo kwishyura ibikenewe byose ngo ibashe kwitabira shampiyona.

Mu ibaruwa yabo, Nyagatare FC yagize iti: Byabaye ngombwa ko dutekereza ku bukungu dufite muri iki gihe, tubona tutabasha kubona inkunga cyangwa umuterankunga wundi wadufasha gutwara ikipe no gukomeza ibikorwa byo kwitabira amarushanwa. Kubera iyo mpamvu, dufashe icyemezo cyo kutitabira shampiyona y’uyu mwaka.”

Nyuma yo gutangaza iki cyemezo, ubuyobozi bwa Nyagatare FC bwagaragaje ko butari bushishikajwe no gufata icyemezo nk’iki, cyane ko kuva mu mwaka wa 2014 iyo kipe yari isanzwe ibarizwa mu marushanwa y’icyiciro cya kabiri, kandi byayifashije gutanga umusanzu mu guteza imbere impano z’abakinnyi b’abanyarwanda n’iterambere ry’akarere ka Gatsibo muri rusange.

INDI NKURU WASOMA : APR FC yafatiye ibihano bikomeye Mamadou Sy na Dauda Yussif

Bagize bati: Turifuza gusubira vuba mu marushanwa, mu gihe ibi bibazo by’ubushobozi byamaze gukemuka. Dushima ubufatanye twagiranye na FERWAFA mu myaka ishize kandi turizera ko buzakomeza.”

Iyi nkuru yakiriwe nabi n’abakunzi b’umupira mu ntara y’Iburasirazuba, aho Nyagatare FC yari imaze kuba ishingiro ry’iterambere ry’uyu mukino mu bato.

Hari impungenge ko kuba iyi kipe itakwitabira shampiyona byagira ingaruka mbi ku bakinnyi bato bari bagitangira kuzamuka, ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Kiramuruzi bafataga iyo kipe nk’ishema ryabo.

FERWAFA ntiratangaza niba hazafatwa indi myanzuro kuri iki cyemezo, ariko benshi mu bakurikiranira hafi ruhago nyarwanda bemeza ko ikibazo cy’amikoro gikomeje kuba imbogamizi ku makipe menshi yo mu byiciro byo hasi, bityo hakenewe ingamba zifatika zo kuyunganira.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru