Umusifuzi w’imyaka 46 muri Premier League, Anthony Taylor yongeye kuvuga ku kibazo kimaze gufata indi ntera:kirimo ihohoterwa n’agasuzuguro abasifuzi bahura nako, haba ku kibuga no hanze yacyo.
Mu kiganiro yagiranye na BBC , Taylor yavuze ko imyumvire y’uko umusifuzi agomba kuba ntamakemwa ihinduka umutwaro ukomeye ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Uyu musifuzi umaze imyaka irenga 15 asifura mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, akaba yaranasifuye imikino ya nyuma y’ibikombe bikomeye birimo Europa League, European Super Cup na Nations League, avuga ko imyumvire iganisha ku gutsinda uko byagenda kose igira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe bw’abasifuzi.
Taylor agaruka ku kibazo yahuriye nacyo muri 2023 ubwo yari ari kumwe n’umuryango we ku kibuga cy’indege i Budapest muri Hongiriya, bagatukwa n’abafana ba Roma nyuma y’uko ikipe yabo yari imaze gutsindwa na Sevilla kuri finale ya Europa League.
Aho yagize ati : “Hari igihe wibaza niba koko byose bifite agaciro, cyane iyo urebye uburyo bamwe batwambura icyubahiro dukwiye.”
INDI NKURU WASOMA : Amikoro yatumye Nyagatare FC isezera mu cyiciro cya kabiri
Taylor yahuye n’ibibazo bikomeye nyuma y’iyo mukino ubwo umutoza wa Roma, José Mourinho, yamutukaga ku mugaragaro akamwita ‘injiji’, ndetse akamuhiga kugeza no muri parikingi y’imodoka ya sitade.
Ibi byakurikiwe n’uko abafana benshi batangiye kumuhiga no kumutuka, kugeza ubwo n’umuryango we wahise ufata icyemezo cyo kudasubira kumureba asifura.
Aho yongeyeho ati : “Iri ni ryo hohoterwa rikabije nigeze guhura naryo. Birababaje ko byabaye ndi kumwe n’umuryango wanjye.”
N’ubwo yemeza ko akazi ko gusifura ari kamwe mu twiza ku isi, Taylor avuga ko akababaro gahora kamurimo iyo abonye uburyo abamusifuzi bacirirwaho iteka , rimwe na rimwe banavugwaho amakosa batakoze –kuko abantu benshi bareba umukino batanyuzwe gusa n’uko ikipe yabo yitwaye.
Mu gusesengura ibibazo biri mu mupira w’amaguru, Taylor yagarutse ku ruhare rwa VAR, avuga ko yongereye imvugo n’imitekerereze y’uko umusifuzi adashobora kugira ikosa.
“Ikoranabuhanga si igitangaza. Ntabwo rizakuraho amakosa yose. Ahubwo ryatumye abantu babaho mu nzozi z’uko buri cyemezo kigomba kuba kimeze.”
Mu by’umwihariko, Taylor anenga uburyo abatoza, abanyamakuru ndetse n’abafana bajya imbere mu gutera urusaku no guhembera ibitekerezo by’ivangura cyangwa uburangare, aho gufasha mu kubaka icyizere n’umutuzo w’abasifuzi.
Ibi, avuga ko bituma benshi batinya gukora amakosa, bikagira ingaruka ku myitwarire yabo no ku buryo bafata ibyemezo mu kibuga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_