Connect with us

Amakuru

APR FC yafatiye ibihano bikomeye Mamadou Sy na Dauda Yussif

Nyuma y’urugendo rutari rworoshye i Cairo mu Misiri, aho APR FC yaherukaga gukina n’ikipe ya Pyramids FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bwafashe umwanzuro ukomeye ku bakinnyi bayo babiri bitwaye mu buryo budahwitse.

Ubuyobozi bwa APR FC busobanura ko imyitwarire mibi yagaragajwe n’abakinnyi barimo Sy Mamadou na Dauda Yussif yateye impungenge kandi igira ingaruka ku musaruro w’ikipe.

Mu gihe cyo kwitegura umukino wo kwishyura wabereye i Cairo, aba bakinnyi bombi ngo basuzuguye amabwiriza yatanzwe n’umutoza mukuru hamwe n’ubuyobozi bw’ikipe, ibyo bikaba byaragize uruhare mu kubangamira ubumwe n’icyerekezo rusange cy’ikipe.

Nyuma yo kubiganiraho imbere mu muryango wa APR FC, ndetse hagakurikizwa amategeko n’amasezerano agenga abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika Dauda na Mamadou mu gihe cy’iminsi 30.

INDI NKURU WASOMA : AMASHUSHO _ Eric Nshimiyimana yahamije ko Amavubi yiteguye 

 APR FC ivuga ko uku guhagarikwa kuzatanga umwanya wo gukora iperereza ryimbitse kandi ryihariye, kugira ngo hafatwe izindi ngamba zikwiye.

Iyi kipe ikaba yanibukije ko nta mukinnyi n’umwe uri hejuru y’amahame y’ingenzi ayiranga kuva yashingwa.

Dauda Yussif ni we wari wabanje mu kibuga mu mukino ubanza wabereye i Kigali ku wa 1 Ukwakira 2025, gusa yaje gusimburwa ku munota wa 77 na Hakim Kiwanuka.

Na ho Mamadou Sy yagiye mu kibuga ku munota wa 74 asimbuye William Togui. Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 i Kigali, APR FC yaje kongera gutsindwa 3-0 i Cairo, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

Nyuma y’iri sezererwa, APR FC izasubira mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira 2025 mu mukino wa shampiyona izahuramo na Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru