Connect with us

Amakuru

Rutahizamu wa Al Hilal yatanze ubutumwa bukomeye ku makipe arwanira igikombe

Umukinnyi w’Umurundi ukinira Al Hilal yo muri Sudani, Girumugisha Jean Claude, yatangaje ko intego ye n’iy’ikipe ari ugukora ibishoboka byose bagatwara Shampiyona y’u Rwanda, kandi ngo babona bizabageraho nibatsinda amakipe bakunda gufatwa nk’akomeye ariyo Rayon Sports na APR FC.

Ibi Girumugisha yabigarutseho nyuma y’umukino Al Hilal yatsinzemo Bugesera FC ibitego 3-1, byose byatsinzwe na we, bituma atorwa nk’umukinnyi w’umukino.

 Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko gutsinda uyu mukino byongeye kububakira icyizere mu rugendo barimo rwo guhigira igikombe.

Ati: “Intego dufite ni ugukina dushaka igikombe. Amakipe yose niko aba ateye, ariko twebwe turashaka kukitwara neza mbere ya APR FC. Kandi dufite n’indi ntego yo kugera kure mu matsinda y’imikino Nyafurika.”

Nubwo yemera ko ibyo babara byose bishobora guhinduka bageze mu kibuga, aracyafite icyizere cyinshi. “Njye ndumva tuzazitsinda [Rayon na APR], mfite icyizere, ariko mu kibuga ibintu bishobora guhinduka.”

Mu byo amaze kubona mu Rwanda, Girumugisha anavuga ko hari Abanyarwanda benshi bafite impano, ariko akarusho akariha Niyigena Clément, myugariro wa APR FC.
Ati: “Barimo benshi. Ariko uriya myugariro wa APR FC ukina hagati (Niyigena Clement), ni umuhanga cyane.”

Ibi abivuze mu gihe Clément aherutse gutorwa nk’“MVP” w’umwaka w’imikino 2024–2025, bikomeza kwerekana uburyo uyu myugariro akomeje kwigaragaza mu Rwanda.

INDI NKURU WASOMA :Arne Slot yahishuye igihe cyo kuganira na Mohammed Salah

Ni ubwa mbere Girumugisha Jean Claude akina Shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’uko Al Hilal yo muri Sudani yemerewe kuyitabira muri uyu mwaka w’imikino 2025–2026.

Uyu mukinnyi avuga ko kugeza ubu yishimiye urwego rwa shampiyona n’imyitwarire y’abakinnyi bahura ku bibuga bitandukanye, bityo bikamwongerera icyizere ko Al Hilal ishobora gukora amateka mu mwaka w’imikino utangiye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru