Police FC yakomeje kuyobora Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Gasogi United FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025.
Umukino watangiye amakipe yombi yihuta, buri ruhande rushaka gufungura amazamu hakiri kare. Gusa amahirwe akomeye ya mbere yabonetse ku munota wa 10 ku ruhande rwa Police FC, ubwo Ishimwe Christian yateraga umupira wanyuze mu rihumye ba myugariro ba Gasogi, awugejeje kuri Ani Elijah wasigaranye n’izamu akawamurura.
Mu minota 20 yakurikiyeho, umupira wasigaye ukinirwa mu kibuga hagati, amakipe yose abura uburyo bugaragara bwo kugera imbere y’izamu. Kugongana kw’abakinnyi no gutumbika umupira kenshi ni byo byabaye ishusho ngari y’iminota ya mbere.
Ku munota wa 39, Gasogi United yaje kubona amahirwe make yo gufungura amazamu binyuze kuri Hamis Hakim, wateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina. Umupira wanyuze hafi y’izamu rya Police .
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, ariko Police FC igaruka mu gice cya kabiri yongereye umuvuduko no kwataka Gasogi ndetse mu minota ibanza Kwitonda Alain ‘Bacca’, wari mu bakinnyi bitwaye neza, yagerageje ishoti rikomeye ariko rica iruhande gato y’izamu.
INDI NKURU WASOMA :Insider -Rayon Sports iri mu biganiro n’abarimo Kwizera Olivier
Ibi byatanze ishusho y’ibyari bugende kuba ku munota wa 51, ubwo Bacca yahaga Ani Elijah umupira mwiza. Uyu rutahizamu usanzwe azwiho kwihuta yasize Hakizimana Adolphe, myugariro wa Gasogi, ahita atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino .
Mu minota y’inyongera, Gasogi yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Nkubana Marc ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Lague. Police FC yakomeje kubyaza umusaruro iyi karita kugeza umukino urangiye ari 1-0.
Iyi ntsinzi yahesheje Police FC gukomeza kuyobora urutonde n’amanota 26 mu mikino 12, mu gihe Gasogi United igumye ku mwanya wa kane n’amanota 18.