Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yemeje ko rutahizamu w’Umuslovenia Benjamin Sesko akiri mu bihe bigoye nyuma yo kwinjira muri iyi kipe ikomeye yo mu Bwongereza.
Ibi bije nyuma y’amagambo y’uwahoze ari kapiteni wa United, Gary Neville, wavuze ko uyu musore ari kure cyane n’urwego rw’abandi bakinnyi bashya.
Sesko aherutse gukina umukino warangiye ari 2–2 na Nottingham Forest, ariko ntiyabasha kubona igitego nubwo yabonye amahirwe.
Kugeza ubu afite ibitego bibiri gusa mu mikino icumi ya Premier League. Amorim yavuze ko nubwo ibyo bitashimishije ikipe, bitamutunguye kuko Sesko ari kwiga umuvuduko n’uburyo bw’imikinire yo mu Bwongereza.
Amorim yabwiye abanyamakuru ati : “Birumvikana ko nta muntu wishimira kuvugwaho ko atari gukora neza, ariko ni ukuri. Ni urubyiruko rw’imyaka 22 ruri kwitoza mu irushanwa rikomeye kandi rikomeye cyane,”.
Umutoza w’Umunyaporuigali yongeyeho ko Sesko ari umukinnyi ukunda kwitanga, kuko akunda kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington saa moya n’igice za mu gitondo kandi agataha nyuma y’abandi bose.
Amorim yakomeje avuga ati : “Ni umwana ushaka kugenzura buri kintu, ariko muri ruhago ntibishoboka. Tugomba kumufasha gukura no kumenya uburyo bwo kwiyakira,”.
Nubwo hari abatangira gushidikanya ku mpano ya Sesko, ubuyobozi bwa United bukomeje kumwizera, ndetse bwemeza ko ari umusimbura mwiza wa Rasmus Hojlund woherejwe muri Napoli ku ntizanyo.
Amorim, umaze umwaka umwe atoza United, yavuze ko yizeye ko igihe kizagaragaza impinduka.
Manchester United izasura Tottenham muri iyi wikendi, mu mukino ushobora kugaragaza niba koko urugendo rwo kubaka ikipe nshya rwa Amorim ruri mu nzira nziza.
Ruben Amorim yemeje ko rutahizamu we ari guhurika

INDI NKURU WASOMA : 1000 Hills Derby : Amakuru ku mpande zombi ,umwuka uhari n’abashobora kubanzamo
Amorim yabwiye abanyamakuru ati : “Birumvikana ko nta muntu wishimira kuvugwaho ko atari gukora neza, ariko ni ukuri. Ni urubyiruko rw’imyaka 22 ruri kwitoza mu irushanwa rikomeye kandi rikomeye cyane,”.
Umutoza w’Umunyaporuigali yongeyeho ko Sesko ari umukinnyi ukunda kwitanga, kuko akunda kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington saa moya n’igice za mu gitondo kandi agataha nyuma y’abandi bose.
Amorim yakomeje avuga ati : “Ni umwana ushaka kugenzura buri kintu, ariko muri ruhago ntibishoboka. Tugomba kumufasha gukura no kumenya uburyo bwo kwiyakira,”.
Nubwo hari abatangira gushidikanya ku mpano ya Sesko, ubuyobozi bwa United bukomeje kumwizera, ndetse bwemeza ko ari umusimbura mwiza wa Rasmus Hojlund woherejwe muri Napoli ku ntizanyo.
Amorim, umaze umwaka umwe atoza United, yavuze ko yizeye ko igihe kizagaragaza impinduka.
Manchester United izasura Tottenham muri iyi wikendi, mu mukino ushobora kugaragaza niba koko urugendo rwo kubaka ikipe nshya rwa Amorim ruri mu nzira nziza.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_
Must See
-
Amakuru
/ 22 hours agoAmavubi yabonye umutoza mushya w’abanyezamu
Ikipe y’Igihugu Amavubi yabonye umutoza mushya w’Abanyezamu ukomoka muri Brazil, Yaje asimbura Mugabo Alex...
-
Amakuru
/ 3 days agoImbamutima za Noam Emeran wakiniye Man United wahamagawe bwa mbere mu mavubi
Bwa mbere Noam Emeran yahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi n’umutoza Stephen Constantine, Igiye gukina...
-
Imikino
/ 4 days agoRayon Sports yatsinze Bugesera Fc yoroshya akazi ko kubona itike ya CAF Confederation Cup
Rayon Sports yakinaga na Bugesera Fc mu mukino w’Umunsi wa 33, Muri Shampiyona y’u...
-
Amakuru
/ 4 days agoMyugariro w’Amavubi yahawe andi masezerano muri Standard de Liège
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Yahawe amasezerano mu ikipe ya Standard de Liège, Darrly Nkulikiyimana,...
-
Imikino
/ 4 days agoIcyo amategeko ya BK Pro League avuga mu gihe Rayon Sports na Kiyovu SC zanganya amanota
Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, BK Pro League isigaje imikino 2...
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (79,874)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (62,548)
- Icyo amategeko ya BK Pro League avuga mu gihe Rayon Sports na Kiyovu SC zanganya amanota (37,920)
- Kimenyi Yves yasezeye ruhago nyuma y’imyaka 3 adakina (36,660)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (36,614)