Connect with us

Amakuru

INSIDER – Bugesera FC yigaramye ibyo gukina na Al Hilal Omdurman

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yongeye kuzamo impaka ndende nyuma y’uko Bugesera FC yanze gukina umukino wayo wa mbere yagombaga guhuriramo na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani.

Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri stade ya Kigali Pelé ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, ukaba wari gutangiza urugendo rw’amakipe yo muri Sudani byemejwe ko azitabira shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025–26.

Nk’uko byari byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu minsi ishize, amakipe abiri yo muri Sudani — Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh SC — yemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda bitewe n’uko muri Sudani hari ibibazo by’umutekano byatumye shampiyona yabo ihagarara.

Gusa, icyatunguranye ni uko Bugesera FC yanze kwitabira uyu mukino wa mbere. Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko nta baruwa yemewe n’amategeko (official letter) bwigeze bubona ibasaba gukina uyu mukino, bityo bwemeza ko nta buryo bwemewe bwari bwemezaga ko umukino ubaho.

INDI NKURU WASOMA : Nyuma y’igihe kinini ;Hoteli ya FERWAFA yatangiye yafunguwe

Umwe mu bayobozi ba Bugesera FC utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Isimbi ati: “Twebwe ntabwo twigeze tubona ibaruwa iva kuri FERWAFA cyangwa ku ikipe ya Al Hilal itumenyesha umukino. Ubu turi mu myiteguro yo gukina na Kiyovu Sports ku Cyumweru mu mukino w’umunsi wa karindwi.”

Ku rundi ruhande, Al Hilal Omdurman yo yari yamaze gutangaza kuri konti yayo ya X (yahoze ari Twitter) ko umukino wayo wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda uzaba ku wa Kane, ndetse n’uwa kabiri igasura AS Kigali ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru