Nottingham Forest yirukanye Ange Postecoglou ku mwanya w’umutoza mukuru nyuma y’iminota 18 gusa itsinzwe na Chelsea ibitego 3-0, mu mukino wa Premier League wakinwe kuri Stade yayo ya City Ground.
Uyu mwanzuro waje nyuma y’uko uyu Munya-Australia unafite amamuko mu Bugereki atsinzwe imikino itanu muri itandatu, kandi mu gihe cy’Iminsi 39 yari amaze atoza iyi kipe, Nta tsinzi nimwe yigeze abona.
Postecoglou yari yazanywe muri Kanama gusimbura Nuno Espirito Santo, aho yari yitezweho kuzahura ikipe yari itangiye nabi.
Ariko siko byagenze, kuko yatoje imikino umunani yose atsindwamo itanu, anganya ibiri, ndetse ntiyagira n’umwe atsinda.
Mu mikino itanu ya shampiyona yakinnye, yarangiye nta nota rimwe abonye, Nottingham Forest, iri ku mwanya wa 17 hejuru gato y’agace k’amakipe ashobora kumanuka mu gihe shampiyona yarangira gutya.
Mu itangazo rigufi ryasohowe n’ikipe, rigira riti:“Nottingham Forest Football Club iramenyesha ko Ange Postecoglou yahagaritswe ku mirimo ye y’ubutoza guhera nonaha. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibisubizo n’imyitwarire itashimishije. Ikipe nta kindi gisobanuro itanga kuri iki kibazo kugeza igihe izatangariza indi nkuru.”
INDI NKURU WASOMA : FERWAFA yemeje iby’amakipe abiri yivanye mu irushanwa ryayo !
Mu mukino bakinagamo na Chelsea, Forest yatsinzwe ibitego bibiri mu minota itatu gusa y’igice cya kabiri, byasubije ikipe mu rujijo.
Umuyobozi w’ikipe Evangelos Marinakis, ari nawe wamuzanye mu kazi, yagaragaye ababaye cyane mu gihe ibi bitego byari bimaze kujyamo ndetse aza kuva mu cyumba cy’abayobozi hagati mu mukino asohoka muri sitade.
Uru rugendo rwa Postecoglou ruciye agahigo gakomeye kuko ruje ku mwanya wa kabiri mu mateka ya Premier League mu kuba umutoza weretswe imiryango amaze igihe gito, inyuma ya Sam Allardyce wamaze iminsi 30 gusa muri Leeds United.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Metro avuga ko Sean Dyche wahoze atoza Burnley na Everton ariwe ushobora gusimbura Postecoglou, bikaba bitegerejwe kurebwa niba ariwe uzagarura Forest mu murongo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm