Connect with us

Amakuru

FC Barcelona yemeje igihe Gavi agomba kumara adakandagira mu kibuga

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya FC Barcelona, Pablo Martín Páez Gavira, uzwi cyane ku izina rya Gavi, ashobora kumara hagati y’amezi ane n’atanu adakandagira mu kibuga nyuma yo kubagwa ivi ry’iburyo.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yari amaze kugaragara mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona y’uyu mwaka, mbere y’uko agirira ikibazo cy’ivi mu myitozo yabaye muri Kanama. Iki kibazo cyahise gitera impungenge abatoza ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, bibaza ko yaba yasubiye mu mvune y’akagombambari [ligament croisé antérieur – ACL] yari yagize mu mwaka ushize wa 2023.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asman yemeje ko yamaze kubagwa

Nubwo ibipimo bya nyuma yo gucishwa mu cyuma byagaragaje ko iyi ndwara itakomeje kwiyongera, abaganga bamugiriye inama yo kumubaga kugira ngo basane imitsi yari yangiritse.

Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya FC Barcelona mu itangazo ryasohowe ku munsi wejo, Gavi yabazwe hifashishijwe uburyo bwa arthroscopie mu rwego rwo gusana neza imikiya yari yangiritse.

Gavi ni umwe mu bakinnyi bato bagaragaje impano idasanzwe muri FC Barcelona. Ku myaka 17 gusa, yabaye umukinnyi wa kane muto mu mateka y’iyi kipe wagaragaye bwa mbere mu mukino w’ikipe nkuru mu mwaka wa 2021. Kugeza ubu amaze kuyitsindira ibitego 10 mu mikino 155 ndetse yatwaranye nayo ibikombe bitanu.

Ibibazo by’imvune ntago ari bishya kuri uyu musore ukinira n’ikipe y’igihugu ya Espagne. Mu Ugushyingo 2023, yavunitse ari mu mikino mpuzamahanga, aho yahuye n’ikibazo gikomeye cya ACL, cyatumye amara amezi 11 adakina.

Iyi mvune nshya irongera gushyira FC Barcelona mu rujijo, cyane ko bari guhatanira igikombe cya La Liga aho kuri ubu bari ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Real Madrid babarushwa amanota atanu ariko bafite umukino umwe w’ikirarane.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru