Connect with us

Imikino

Nyuma ya Ngoga Roger ;undi wakoze ku ngoma ya Jean Fidele muri Rayon Sports yeguye !

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025,  nibwo Rukundo Patrick, wari Umubitsi wa Rayon Sports, yandikiye ubuyobozi bw’iyi ikipe ibaruwa ishimangira ko yeguye ku mirimo ye, ku mpamvu yise “ize bwite” akaba yanafashe iki cyemezo nyuma yo kubanza kubigishaho inama umuryango we.

Rukundo yari amaze amezi 10 kuri uwo mwanya, aho yatorewe izi nshingano mu Ugushyingo 2024 ubwo hatorwaga ubuyobozi bushya.

Ntibyari ubwa mbere yari ahagarariye Rayon Sports mu buyobozi Bukuru bwao kuko hagati ya 2020 na 2023 yayoboye Komite Nkempurampaka, n’ubwo yaje kwegura muri Nzeri uwo mwaka nyuma yo kugaragara ku kibuga yambaye umwambaro wa mukeba, APR FC ku mukino bakinagamo n’ikipe ya Pyramids, byateje impaka ndende.

Iyi nkuru y’ubwegure bwa Rukundo Patrick ikurikiye indi nkuru ikomeye y‘aho ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, Ngoga Roger Aimable wari Visi Perezida wa Kabiri, na we yeguye.

Uyu mugabo yavuze ko atagishoboye gukorana n’ubuyobozi bushya buyobowe na Twagirayezu Thadée, ndetse agaragaza ko yishimiraga uburyo yakoranye neza na Uwayezu Jean Fidele wahoze ayobora Rayon Sports.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Amavubi acyuye amanota atatu imbumbe imbere ya Zimbabwe .

Inteko Rusange yabaye kuri uwo munsi, yasize benshi bagaragarije amarangamutima yabo ku mugaragaro. Iyi nteko yaranzwe n’amarira, ikiniga n’amagambo yuje agahinda.

Perezida Thadée ubwe yagaragaje ko hari amakosa akomeye yakozwe n’abo bafatanyije inshingano, anatunga urutoki  Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Mbere, avuga ko akenshi ibyo yakoraga byabaga bidahesha isura nziza ikipe.

Ngoga Aimable Roger [ ibumoso] na Uwayezu Jean Fidel [Iburyo].

Ntibyarangiriye aho, kuko n’abandi bayobozi nka Murenzi Abdallah ndetse na Ngoga Aimable barimo gusobanura uko babonaga ibitagenda neza, bose bakunze kugira icyo bavuga ku buryo bababajwe n’uko ibintu byifashe muri iyi kipe.

Ngoga Roger Aimable, ubwo yafataga ijambo agaragaza ubwegure bwe, yemeje ko yagize icyizere ubwo abahoze bayobora ikipe bagarukaga mu buyobozi. Yizeraga ko bari buhindure ibintu, ariko ngo siko byagenze.

Uyu yanahishuye ko Uwayezu Jean Fidele yari umuyobozi wizerwa, udakora mu nyungu ze bwite, ahubwo ashyira imbere inyungu za Rayon Sports.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino