Connect with us

Imikino

Amavubi acyuye amanota atatu imbumbe imbere ya Zimbabwe

Mu mukino wari utegerejwe na benshi waberaga kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo, Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0, yongera kuzamura icyezere cy’amahirwe yo kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.

Iki gitego cyabonetse ku munota wa 40’ w’umukino, cyatsinzwe na rutahizamu Mugisha Gilbert umaze kwigaragaza nk’umwe mu nkingi za mwamba z’Amavubi . Uburyo igitego cyabonetse bwari bwatekerejwe neza nyuma yaho Kwizera Jojea yateye umupira mwiza nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’abakinnyi ba Zimbabwe.

Umupira wahise ugarurwa ugera kuri Mugisha wari uhagaze neza , nawe ntiyazuyaza awutera neza awohereza mu rushundura.Iki ni igitego cya kane atsinze mu mikino mpuzamahanga mu ikipe y’igihugu, ndetse kiba n’icya gatanu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze muri iyi mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Ange Postecoglou uherutse kwirukanwa muri Tottenham yabonye ikipe nshya 

Mu gice cya Kabiri  ikipe y’u Rwanda yagaragaje imbaraga n’ubwitange kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma ndetse abakinnyi nka Niyonzima Olivier, Serumogo Ally na Habimana Glen bagerageje kurinda izamu ryari ryugarijwe cyane mu gice cya kabiri, ariko bahagarara bwuma kugeza ku musozo.

iyi ni intsinzi y’amateka kuko ari yo ya mbere umutoza  Adel Amrouche abonye kuva yagera ku ntebe y’ubutoza muri Gashyantare.

Ikipe y’u Rwanda yahise igira amanota 11, yiyongera ku yandi yari imaze kugwiza mu mikino yabanjirije uyu. Ibi byatumye iguma ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C, inyuma ya Afurika y’Epfo iyoboye n’amanota 16, na Benin nayo ifite amanota 11 ariko ikayirusha igitego kimwe yizigamye.

Mu Yindi mikino iraza kuba muri iri tsinda kandi Afurika y’Epfo iraza gucakirana na Nigeria kuri uyu mugoroba ndetse na Benin ihure na Lesotho saa Tatu z’ijoro.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino