Connect with us

Amakuru

FERWAFA na FIFA batangije gahunda yo gufasha ruhago y’abato

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ku mugaragaro ubufatanye bushya bwa imyaka ibiri na FIFA bugamije guteza imbere umupira w’abato.

Ubu bufatanye, bwiswe FIFA–FERWAFA Talent Development Scheme (TDS), bwashyizwe ahagaragara n’inzobere mpuzamahanga mu iterambere ry’umupira w’amaguru barimo Antony Baffoe, impuguke muri FIFA mu bijyanye n’imikorere y’amakipe, Frédéric Crébiller ugiye kuyobora ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ndetse na Gérard Buscher usanzwe ari Umuyobozi w’Ubumenyi bwa Tekiniki muri FERWAFA.

TDS ni gahunda igamije kureba umwana kuva agitangira kwigaragaza, kumushakira inzira ihamye yo gukura mu mikinire, no gushyiraho uburyo buhoraho bwo kumukurikirana.

INDI NKURU WASOMA :Insider -Rayon Sports iri mu biganiro n’abarimo Kwizera Olivier

Ni umushinga ufite intego nini, kuko utagamije gusa kongerera abana ubumenyi bwo gukina, ahubwo unubaka umusingi wose w’ubudasa mu mupira w’amaguru ,abarimu babigize umwuga, abashakashatsi b’impano, amashuri y’imikino n’imiterere y’imikoranire y’amakipe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, izi ngamba ziri mu rwego rwo kubaka uburyo burambye bwo gutahura impano, gufasha abato kuzifashisha mu mikino y’amarushanwa mpuzamahanga, no gutanga ubufasha bwa buri munsi binyuze mu mpuguke za FIFA zizaba zikorera mu gihugu.

Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema Ngoga, ubwo yatangizaga iyi gahunda, yavuze ko umupira w’abato mu Rwanda ukeneye impinduka zikomeye zishingiye ku mikorere, ku myumvire, ndetse no ku rwego rw’imyitozo.

Yavuze ko iyi gahunda ari amahirwe akomeye ashobora guhindura icyerekezo cy’umupira w’amaguru mu gihugu.

Yagize ati: “ugushyirwa mu bikorwa kw’irushanwa nk’iri rishobora guhagarika umusaruro muke umaze igihe ugaragara mu makipe yacu y’abato. Intego dufite ni ukuzabona ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka mu gikombe cy’isi cya 2028, kubona abaturage bishimira uko dutwara imikino ya Afurika, bityo tugatangira kubona impinduka no mu ikipe nkuru,”.

Ku ruhande rwa FIFA, Antony Baffoe yibukije ko iyi gahunda igamije gutuma u Rwanda rubasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga mu buryo burambye.FIFA, FERWAFA launch new talent development scheme - The New Times

“TDS ntiyita ku bakinnyi gusa; yubaka n’ubushobozi bw’abatoza n’abashinzwe gutahura impano. Izi ntambwe zombi ni zo zituma igihugu gishobora guhora gikina ku rwego rwo hejuru,”

Ubufatanye bwa FERWAFA na FIFA bubaye igihe abanyarwanda bakomeje gusaba ko hagarurwa umurongo uhamye mu mikurire y’abana, mu gihe imikino imwe n’imwe y’abato nk’uko byagaragaye muri CECAFA U17yakomeje kugaragaza intege nke zikigaragara mu nzego z’amahugurwa no gutegura amarushanwa.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru