Ubuyobozi bushya bwa komite ya Rayon Sports y’inziba cyuho mu mezi 3 ari imbere, Ubuyobozi buyobowe na Murenzi Abdallah n’abandi bayobozi batandukanye bagiye gukorana muri icyo gihe cy’amezi 3 baganiye n’Itangazamakuru.
Umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Murenzi Abdallah, Yatangiye avuga icyo komite ye igiye gukora, Nyuma y’amakimbirane yari mu buyobozi bwa Rayon Sports buheruka kweguzwa na RGB.
Murenzi Abdallah yavuze Intego 6 bafite gukora mu gihe cy’Amezi 3:
1. Kuvugurura Amategeko.
Murenzi Abdallah yavuzeko amategeko ko ariyo yabaye intandaro yo kugira amakimbirane hagati y’Inzego zayoboraga Rayon Sports.
Yagize ati “Bamwe bavugaga y’Uko ataricyo kibazo ahubwo ari imikiranire y’Inzego cyangwa imikorere y’Inzego, Wajya kureba ugasanga no mu mategeko koko hari byinshi byo kubona kugirango arusheho kujyana n’Icyerekezo”.
2. Kubaka inzego z’imiyoborere mu muryango mu buryo burambye.
Ibyo yatangaje kuri iyi ntego Murenzi, Yavuzeko hari amategeko ariko izo nzego arizo zizashyira ayo mategeko mu bikorwa bareba uko zizaba zikorana bareba naho indi miryango ya Sports igeze mu cyerekezo kigezweho.
3. Gukora ubugenzuzi (Audit).
Hano Perezida Abdallah yavuzeko bazaza bakora ubugenzuzi bareba ibibazo biri mu muryango aribyo bazajya Bahati bavugurura imikorere bubaka umuryango mu cyerekezo kirambye.
4. Kugarura ubumwe bw’abanyamuryango (Abareyo).
Hano Murenzi Abdallah yatangaje ko abareyo bamwe bagezaho bacikamo ibice aho biremyemo ibice bitewe n’imyumvire, Kubera kumva ibintu mu buryo butandukanye.
Yavuze ati “Dukeneye ko abareyo twongera kuba umwe, Tukongera guhuza icyerekezo, Ubumwe n’amahitamo abanyarwanda kandi tugomba gusigasira, n’Umuzi remezo w’Igihugu cyacu”.
INDI NKURU WASOMA: Uwakiniye Amavubi yayobotse inzira yo gutoza
5. Gucunga neza ibikoresho,Umutungo n’Abakozi b’Umuryango no gushaka ibindi byakongera imbaraga
Aha Murenzi yavuze ko muri iki gihe cy’amezi 3 bahawe ubushobozi bwo gucunga neza umutungo w’Umuryango, Gucunga neza abakozi b’Umuryango no Gucunga neza ibikorwa by’Umuryango.
Yagize ati “Turizera neza kandi turizeza abakunzi ba Rayon n’abanyarwanda ko tuzakora uko dushoboye kugirango bicungwe neza”.
6. Guhagararira Umuryango mu nzego zitandukanye.
Aha umuyobozi w’Agateganyo wa Rayon Sports yakomeje avuga ko we na Komite bashyizweho aribo bazahagararira Rayon Sports ahantu hose hatandukanye ari naho yahereye batangaza benshi mu bagize ubuyobozi bw’Inziba cyuho.
INDI NKURU WASOMA:Kera kabaye Donald Trump yavuye ku izima!

5 bagize Komite y’Inziba cyuho ya Rayon Sports mu mezi 3 ari imbere.

Murenzi Abdallah Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports.

Gakwaya Olivier n’Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri Rayon Sports.

Musabyimana Jean Baptiste niwe ushinzwe Ubukangurambaga muri Rayon Sports.

José Akayezu niwe ushinzwe icungamutungo muri Rayon Sports.

Me Nubumwe Jean Bosco niwe ushinzwe amategeko muri Komite Nshya ya Rayon Sports y’Inziba cyuho.

Abagize Komisiyo 4 zizafasha komite yabo bantu 5 twaberetse hejuru.
Rayon Sports kandi ibinyujije ku mbugankoranyambaga zabo nka Instagram batangaje ko Gakwaya Olivier ari nawe muvugizi mushya wa Rayon Sports kandi ko arise uzaba ashinzwe kominikasiyo muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi 3 ari imbere.

Gakwaya Olivier ushinzwe Tekinike muri Rayon Sports ni nawe muvugizi mushya w’iyo kipe.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week49#/app/offer/top
Must See
-
Amakuru
/ 3 weeks agoAmavubi yabonye umutoza mushya w’abanyezamu
Ikipe y’Igihugu Amavubi yabonye umutoza mushya w’Abanyezamu ukomoka muri Brazil, Yaje asimbura Mugabo Alex...
-
Amakuru
/ 3 weeks agoImbamutima za Noam Emeran wakiniye Man United wahamagawe bwa mbere mu mavubi
Bwa mbere Noam Emeran yahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi n’umutoza Stephen Constantine, Igiye gukina...
-
Imikino
/ 3 weeks agoRayon Sports yatsinze Bugesera Fc yoroshya akazi ko kubona itike ya CAF Confederation Cup
Rayon Sports yakinaga na Bugesera Fc mu mukino w’Umunsi wa 33, Muri Shampiyona y’u...
-
Amakuru
/ 3 weeks agoMyugariro w’Amavubi yahawe andi masezerano muri Standard de Liège
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Yahawe amasezerano mu ikipe ya Standard de Liège, Darrly Nkulikiyimana,...
-
Imikino
/ 3 weeks agoIcyo amategeko ya BK Pro League avuga mu gihe Rayon Sports na Kiyovu SC zanganya amanota
Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, BK Pro League isigaje imikino 2...
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (85,004)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (64,498)
- Icyo amategeko ya BK Pro League avuga mu gihe Rayon Sports na Kiyovu SC zanganya amanota (39,990)
- Kimenyi Yves yasezeye ruhago nyuma y’imyaka 3 adakina (38,280)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (37,694)

