Umukinnyi ukiri muto wa Arsenal, Max Dowman, yanditse amateka mashya muri ruhago y’u Burayi ubwo yabaga umukinnyi wa mbere ufite imyaka 15 gusa ukinnye umukino wa UEFA Champions League, asimbuye abari barigeze kubigeraho barimo Youssoufa Moukoko na Lamine Yamal.
Mu ijoro ryo ku wa 4 Ugushyingo 2025 ubwo Arsenal yatsindaga Slavia Praha ibitego 3-0 mu mikino y’amatsinda. Dowman yinjiye mu kibuga asimbuye Leandro Trossard ku munota wa 73, abura amezi abiri ngo agwize imyaka 16.
Uyu musore wavukiye i Chelmsford mu Bwongereza, yari amaze igihe avugwa cyane mu bato ba Arsenal, ndetse ni we mukinnyi muto kurusha abandi wabashije gutsinda igitego mu UEFA Youth League.
INDI NKURU WASOMA : Ethiopia : Rutahizamu w’Amavubi akomeje gufasha ikipe ye kwitwara neza
Abatoza ba Arsenal bavuga ko Dowman afite impano idasanzwe mu kibuga hagati, aho akunze kugereranywa n’abakinnyi b’ibihangange nka Kaká bitewe n’ubuhanga n’ubwitonzi agaragaza mu gukina.
Mu cyumweru gishize, yari yabaye umukinnyi muto watangiye mu mukino mu mateka ya Arsenal, none ubu yongeye kwandika amateka mashya ku rwego rw’u Burayi.
Mu myaka yashize, abandi bakinnyi bakiri bato bakinnye Champions League barimo:
- Youssoufa Moukoko (Dortmund) – imyaka 16 n’iminsi 18 mu 2020,
- Lamine Yamal (Barcelona) – imyaka 16 n’iminsi 68 mu 2023,
- Céléstine Babayaro (Anderlecht) – imyaka 16 n’iminsi 86 mu 1994,
- Rayan Cherki (Lyon) – imyaka 16 n’iminsi 102 mu 2019,
- Alen Halilović (Dinamo Zagreb) – imyaka 16 n’iminsi 128 mu 2012.
Indi mikino yabaga
- Slavia Praha 0-3 Arsenal
- Paris Saint-Germain 1-2 Bayern München
- Napoli 0-0 Frankfurt
- Atlético de Madrid 3-1 Union Saint-Gilloise
- Bodø/Glimt 0-1 Monaco
- Juventus 1-1 Sporting CP
- Liverpool 1-0 Real Madrid
- Olympiacos 1-1 PSV Eindhoven
- Tottenham 4-0 Copenhagen
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_