Connect with us

Urukundo

Yitwa Anna Gegnoso ; Hura n’ikuzungerezi cyagirizwa gusenyera Lamine Yamal na Nicole

Urukundo rwa Lamine Yamal ukinira FC Barcelona, na Nicki Nicole, umuraperikazi ukomoka muri Arijantine, rwongeye kwiharira ibitangazamakuru byo muri Esipanye nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko bashwanye nyuma y’amezi atatu bakundana.

Ibi byatangajwe n’umunyamakuru witwa Javier de Hoyos,, aho yasomye ubutumwa bwa Yamal wamwemereye ko urukundo rwe na Nicki rwamaze kurangira.

De Hoyos yagize ati: “Lamine yambwiye ko batakiri kumwe kandi ko nta by’ubushurashuzi byabaye.”

Yakomeje avuga ko urugendo Yamal yagiriye mu Butaliyani rutari rufitanye isano n’itandukana rye na Nicki.FC Barcelona v Girona FC - LaLiga EA Sports

UEFA Champions League - Barcelona vs Olympiacos

Real Madrid CF v FC Barcelona - LaLiga EA Sports

Icyakora, nubwo Yamal yahakanye ko yaba yaraciye inyuma Nicki, amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko ashobora kuba yarabonanye n’umukobwa w’Umutaliyani witwa Anna Gegnoso, ufite imyaka 20 y’amavuko.

Anna azwi cyane nk’umukunzi w’umupira w’amaguru ndetse aherutse kugaragara areba umukino wa Barcelona yakinnyemo na Las Palmas mu mwaka ushize.

Ibi byongera gukaza ibihuha ko Yamal ashobora kuba yaryamanye na Anna ubwo aheruka muri Milan mu kwezi gushize.NINTCHDBPICT001035626486NINTCHDBPICT001035614382

NINTCHDBPICT001035626478

Umunyamakuru Jordi Martin, nawe yemeje ko Nicki Nicole yamwandikiye amubwira ko yamaze gutandukana na Yamal, agira ati: “Nicki yambwiye ko batakiri kumwe guhera ubwo yasezeraga i Barcelona.”

INDI NKURU WASOMA : Vision FC yategetswe kutarenza iminsi 90 mu kwishyura miliyoni 32 umutoza yirukanye

Mu butumwa Nicki yanditse, yasobanuye ko itandukana ryabo ritatewe n’ubushurashuzi, agira ati: “Iyo umuntu ambeshya cyangwa akanca inyuma, mba uwa mbere mu kubivuga ku mugaragaro.”

NINTCHDBPICT001035614377

NINTCHDBPICT001035614379Anna Gegnoso, usanzwe afite abamukurikira barenga ibihumbi 700 kuri Instagram na miliyoni 1.7 kuri TikTok, asanzwe ari umufana ukomeye cyane w’umukinnyi witwa Khvicha Kvaratskhelia, ukomoka muri Jorijiya, ubu ukinira Paris Saint-Germain.

Yigeze no gushyira ifoto kuri konti ye yambaye umupira wa Kvaratskhelia ufite nimero 24, yandikaho amagambo agira ati: “You know that I love you.”bisobanuye mu Kinyarwanda ngo ‘urabizi ko nkukunda’.

NINTCHDBPICT001035614386

Champions League - Final - Paris St Germain v Inter MilanParis Saint-Germain v FC Internazionale Milano - UEFA Champions League Final 2025Nubwo nta gihamya gifatika kirerekana ko Anna na Yamal baryamanye, amafoto, ingendo n’ubutumwa byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga byongeye gutera ibibazo mu mitima y’abakunzi b’ibi byamamare.

Kugeza ubu, Lamine Yamal ntiyari yagira icyo avuga ku buryo burambuye kuri aya makuru, naho Anna na Nicki bakomeje kurikoroza mu itangazamakuru.

Abafana ba Barcelona bo bavuga ko iby’urukundo bitagomba gusubiza inyuma impano n’iterambere ry’umukinnyi ukiri muto ubereka byinshi ku kibuga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Urukundo