
Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yihanangirije bikomeye abantu bose bari inyuma yo kwica umupira w’u Rwanda binyuze mu bikorwa bya betting, asaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kubyinjiramo byihuse.
KNC yatangaje ibi mu kiganiro “Rirarashe” cyatumbutse kuri Radio na TV 1 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, aho yashyize hanze ubutumwa bw’abantu bavuganaga kuri telefoni bavuga uko umukino wa Gasogi United na Bugesera warangiye (0-0), bagashyiraho uko bagomba kuwubetinga.
Mu butumwa yagaragaje, umuntu umwe yanditse ati: “Deal ya hano mu Rwanda ni Gasogi na Bugesera, Gasogi gutsinda bizaba bikubiye neza cyane.” Undi amusubiza ati: “Umukino nawishe kuko umusifuzi yahoze anyandikira.” Hanyuma undi akavuga ko hari umuntu betting igiye kurya miliyoni 20 Frw.
INDI NKURU WASOMA : Pyramids FC na Kalala Mayele bashobora kugaruka i Kigali
KNC yatangaje ko umusifuzi wagaragaye muri ubu butumwa ari Aline wasifuye uwo mukino, akemeza ko ibi ari ibimenyetso bifatika bigomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Ati: “RIB iyo itwereka abajura, n’aba bica umupira nayo ijye ibatwereka. Nta mpamvu yo guceceka mu gihe ibintu nk’ibi bibera mu gihugu.”
Yabajije FERWAFA niba koko inaniwe gufata icyemezo gikwiye hashingiwe ku bimenyetso biriho. Yavuze ko Gasogi United yambuwe intsinzi inshuro ebyiri, ashinja inzego zirimo Komiseri ushinzwe imisifurire Hakizimana Louis, n’umukozi ushyiraho abasifuzi, Hakizimana Ambroise, kuba barebera.
Ati: “Ibi mbibwira Ambroise, mbibwira Louis n’abasifuzi be, mbibwira Shema Fabrice na Hadji Mudaheranwa. Mbisubiyemo, mbure imfura yanjye ntabwo tuzaceceka.”
KNC yavuze ko ubutabera budakwiriye kuburira mu mupira w’amaguru kandi abantu barimo gushora amafaranga n’amarangamutima muri shampiyona.
Yasoje asaba FERWAFA kugira icyo ikora vuba na bwangu kuko ikibazo cya betting n’imisifurire mibi kimaze kurenga urugero.
INDI NKURU WASOMA : Hansi Flick ntago yifuza ko abazukuru be bazabona ibyo yakoze !
Tariki ya Kane Nyakanga 2022 , Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri ya Siporo zemeranyije ko sosiyete zikorera mu Rwanda ibijyanye no gutega [betting] ku mikino, zibujijwe kubikora ku marushanwa y’imbere mu gihugu nyuma y’uko bigaragaye ko bishobora gutuma habaho ‘match-fixing’.
“Match-fixing” ni uburiganya mu mikino cyangwa gukora uburiganya butuma umukino ugenda mu buryo umuntu runaka yateguye ariko byanyuze mu nzira zidakwiriye nko gutanga ruswa no kwitsindisha kandi binyuranyije n’amategeko y’uwo mukino.
Hashize imyaka myinshi bivugwa ko muri siporo Nyarwanda by’umwihariko mu mupira w’amaguru hari ruswa, ko imikino igurwa ibyo abakinnyi n’abatoza bita ko ari “ugutegura match” ku buryo ubu nta muntu upfa gutsinda “atateguye”.
Ni kenshi hagiye havugwa ubwumvikane buke hagati y’abatoza n’abayobozi, bapfa ikintu kimwe. Ni ikintu cy’ingenzi kuri bo, amafaranga yo gutegura “match”, ayo ashobora gutuma abagabo bafatana mu mashati induru zikavuga, ku buryo n’umushahara umuntu ashobora kuwibagirwa ariko ayo gutegura akabonekera igihe.
Umuntu utabizi, yakumva ijambo “gutegura” akagira ngo ni nk’amafaranga yo kugura amazi cyangwa se pommade n’ibindi nk’ibyo bishobora gukenerwa ku kibuga. Gutegura ni ukugura umukino.
“Gutegura” na byo ni “Match-fixing”. Mu Rwanda, iyo habaye igisa na byo byitwa ko ‘Kanaka yariye cyangwa yatamiye’ ngo yitsindishe cyangwa se ko umusifuzi yibye ikipe runaka.
INDI NKURU WASOMA : EXCLUSIVE – AS Kigali ntago yorohewe n’ibihe hanze y’ikibuga
Ndabizi mwanyirenza ntazanye ibimenyetso cyangwa mukanyita umunyamatiku ;Mu Ukwakira 2012, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse imyaka itanu uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Ntagwabira Jean Marie, nyuma y’uko abwiye abanyamakuru ko yahaye amafaranga abakinnyi ba Rayon Sports ngo bitsindishe, abinyujije ku mufana wayo Kayinamura Issa.
Nyuma y’imyaka itatu ibyo bibaye, Hategekimana Bonaventure ‘Gangi] [witabye Imana mu 2017], Pappy Chimanga, Bebeto Lwamba, Ilunga Freddy Mukadi na Mugwaneza Pacifique bakiniraga Etincelles FC, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwakira ruswa kugira ngo bitsindishe mu gushaka guha amahirwe ikipe ya Musanze FC zari zihanganiye kumanuka.
Mu 2020, uwari ukuriye Komisiyo y‘abasifuzi muri FERWAFA, Gasingwa Michel, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko rwakurikirana ruswa ikomeje kuvugwa mu mupira w’amaguru, biciye mu basifuzi basifura mu byiciro byombi.
Icyo gihe, Gasingwa yagiranye ikiganiro na Radio 1 avuga ko asaba urwego rwa RIB kuza gukora iperereza kuri iyi ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati “Ndasaba ninginga rwose RIB ko yadufasha ikaza gukora iperereza kuri ibi bivugwa mu makipe yacu no mu basifuzi kugira ngo ababikora babiryozwe. Kandi babishyizemo ingufu ndahamya ko hari abafatwa kuko ibyo bintu birahari ariko gufatana umuntu ibimenyetso simusiga ni byo bibura gusa, ariko ruswa iratangwa.”
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, agaragaje ko iyi kipe yagiye yishyura abasifuzi hagati 2014 na 2016, igamije gushaka intsinzi.
Muri 2023 ,Uwari umunyezamu wa AS Muhanga, Mbarushimana Emile uzwi ku izina rya Rupari, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ruswa mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ye yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2020/21.
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cya ruswa mu mupira w’u Rwanda n’imikoranire y’abasifuzi na ba betting kimaze imyaka kivugwa, ariko kigakomeza gusuzugurwa, n’ubwo n’amafaranga y’abasifuzi yazamuwe kugeza ku 100,000 Frw kuri buri mukino basifuye .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

Must See
-
Ibindi
/ 9 hours agoKNC yaduteye umwete wo kujya gucukumbura niba ‘betting’ na ‘Match Fixing’ iba muri ruhago nyarwanda
Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yihanangirije bikomeye abantu bose bari inyuma...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 9 hours agoEXCLUSIVE – AS Kigali ntago yorohewe n’ibihe hanze y’ikibuga
Mu minsi ibiri ikurikirana, Umuryango wa AS Kigali uvezwemo inkuru zibabaje, zateye intimba abawugize...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 12 hours agoPyramids FC na Kalala Mayele bashobora kugaruka i Kigali
Nyuma y’uko Pyramids FC yo mu Misiri isezereye itsinze APR FC ku giteranyo k’ibitego...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoNottingham Forest iri hafi kubona umusimbura wa Ange Postecoglou
Nottingham Forest iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza Sean Dyche ngo abe umutoza mukuru...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoByiringiro Lague yatangaje amagambo yashenguye abakeba
Ku cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, ikipe ya Police FC yakomeje kwerekana imbaraga...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (19,902)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (16,026)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (15,672)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (15,366)
- SEFU yavuze icyo Ndikumana Asmani yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga (14,482)